skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we Ruto n’abanya Kenya

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo mugenzi we William Ruto wa Kenya, muri ibi bihe igihugu cyugarijwe n’imyuzure iri guhitana abantu ikanangiza ibyabo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri X [Twitter],Perezida Kagame yabwiye mugenzi we Ruto ko amwihanganishije n’abaturage b’igihugu cye cya Kenya.

Yagize ati: "Nihanganishije umuvandimwe, Perezida William Ruto n’abaturage ba Kenya, kubera imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’ubuzima bwatakariye mu myuzure ikomeje kwibasira Nairobi no mu tundi turere tw’igihugu. U Rwanda rwifatanyije nawe hamwe n’igihugu muri ibi bihe bitoroshye."

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, imyuzure yibasiye Kenya imaze guhitana abantu 180 mu gihe abagera kuri 90 baburiwe irengero.

Ni mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyi myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa nayo.

Perezida wa Kenya, William Ruto ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugombero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya byose aho yanyuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa