Ubutabera
Abayobozi ba RSF muri Sudani bafatiwe ibihano kubera kwica Abasivili
Yanditswe: Thursday 16, May 2024
Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abayobozi babiri b’umutwe witwara gisirikare RSF, Rapid Support Forces, wo muri Sudani
Aba ni Jenerali Osman Mohamed Hamid Mohamed, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RSF, na Jenerali Ali Yagoub Gibril, komanda mukuru ushinzwe akarere ka gisirikare ka Darfur yo hagati.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, guverinoma y’Amerika isobanura ko bafite uruhare runini mu bitero byibasira abasivili mu bice bikikije umujyi wa El Fasher muri Darfur, no kubuza imfashanyo kugera ku bari mu kaga.
Leta zunze ubumwe z’Amerika, iti: “Ibi byose bigomba guhagarara bidatinze.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *