skol
fortebet

Kuki inzego z’Ibanze zigifite ibibazo bitari mu baturage

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize hano ku muryango tv twababwiye ibibazo byari mu karere ka Rusizi, aho abayobozi bako bari ku gitutu cyo kwandika bisobanura ku makosa byavuzwe ko afitwemo uruhare rusesuye n’umuyobozi w’ako karere Dr Kibiriga Anicet.

Sponsored Ad

Ibi byatangiye ubwo Uwumukiza Béatrice wari Perezida wa Njyanama y’akarere ka rusizi yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amusaba ibisobanuro ku ibaruwa y’ubutumure mu nama yo gutegura gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragayemo ijambo ritaboneye.

Mu gukurikira uby’ubwo butumire, byagaragaye ko bwanditswe mu mwuka utari mwiza wari muri nyobozi y’ako karere, byasize benshi beguye.
Icyo gihe, Abajyanama bane barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi bereguye.

Ubwegure bwabo bwemezwa n’inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye ku wa 02 Mata 2024.

Uretse vis mayor Ndagijimana Louis Munyemanzi we wanageze aho ashyamirana na mayor Kibiriga mbere yo kwegura, abandi beguye ni Kwizera Jovan Fidèle wari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, na Mukarugwiza Josephine wari Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, na Jean Damascène Habiyakare.

Aba bajyanama bose banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Si mu karere ka rusizi gusa havugwa ibibazo muri nyobozi. Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph yatubwiye ibyabaye mu karere ka Nyamagabe, aho
Mu kwezi kwa 12 Ngarambe wari Gitifu w’Akarere “yokejwe igitutu”asezera ku kazi! Mu ibaruwa isezera ariko nanone nk’uwari ukigakeneye yanditse avuga ko ahagaritse imirimo mu nyungu z’Akazi!

Ibaruwa yageze mu Nama Njyanama Abajyanama bananirwa kumvikana iyi mpamvu! Bamwe bati mumuzane atubwire izi mpamvu abandi bakabyanga!
Nyuma, mu ibaruwa yasinywe na Visi Meya w’Ubukungu, byarangiye bamwandikiye ko yemerewe gusezera akazi, ariko ntibashyiramo ko ari mu nyungu z’Akazi!

Nyuma Gitifu yongeye kwandikira Perezidante w’Inama Njyanama amubwira ko uwanditse ibaruwa imusezerera (Visi Meya) nta bubasha amategeko abimuhera bityo we amategeko ateganya akaba yamwandikira kandi akubahiriza uko yasezeye: ko agiye ku nyungu z’akazi!

Mu ibaruwa yo mu mpera z’ukwa 12, Perezidante wa Njyanama yandikiye Gitifu amubwire ko yemerewe guhagarika imirimo ariko ntiyashyiramo ko ari mu nyungu z’akazi!

Gitifu atanyuzwe, yandikiye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ayimenyesha ikibazo yagize! Muri Gashyantare 2024, Komisiyo yandikiye Akarere ibasaba kugisha inama Minaloc bakandikira Gitifu ibaruwa imusezerera uko nawe yasezeye cyangwa se bakamusubiza mu kazi!

Muri Werurwe, Minaloc yasabye Akarere ko kasezerera Gitifu nk’uko nawe yazeseye mu ibaruwa ye!

Taliki 27/3/2024 nibwo Perezidante wa Njyanama yandikiraga Gitifu amumenyesha ko yemerewe guhagarika imirimo agasezera mu nyungu z’akazi ariko muri iyi baruwa agobekamo ko ari uguhera taliki 11/12/2023!

Kubera ko umukozi usezeye mu kazi ka Leta ku bushake atandukanye cyane n’usezeye mu nyungu z’Akazi ubu Gitifu yandikiye Akarere yishyuza amezi amaze hanze baranze kumusezerera byubahirije amategeko?

Ikibazo, ni inde uzirengera iki gihombo? Amabwiriza no 002/M.J/AG/15 yo kuwa 01/01/2015 ya Minisitiri w’Ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana Abakozi ba Leta bayiteza igihombo ariko “Procedures” aya mabwiriza ateganya ntizisobanutse!

Utu turere kimwe n’ahandi hagiye havugwa ibibazo muri nyobozi,abakurikiranira hafi imikorere y’inzego z’ibanze bavuga ko uburyo zubatse bituma hari abashaka kuzambya ibintu mu nyungu zabo bwite nyamara wareba neza ugasanga ntaho bazabibazwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa