skol
fortebet

Mugore,dore ibyagufasha kubungabunga isuku y’igitsina cyawe

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umwanya mwibarukirogore(vagin)ni kimwe mu bice bikenera isuku cyane kuko byoroshye kwibasirwa n’umwanda ndetse n’udukoko tutaoneshwa amaso byose byashyira mu kaga ubuzima bwa nyiracyo mu gihe atitwararitse isuku .
Ni igice kandi abahanga abagaragaza nk’icyorohereye bityo ko no mu kugikorera isuku bisaba kwitwararika ibikoresho byifashishwa kugirango mu gikora isuku nabwo kitangirika nk’uko abahanga mu bigendanye n’imyanya myibarukiro(sexothérapeute)bavivuga.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho (...)

Sponsored Ad

Umwanya mwibarukirogore(vagin)ni kimwe mu bice bikenera isuku cyane kuko byoroshye kwibasirwa n’umwanda ndetse n’udukoko tutaoneshwa amaso byose byashyira mu kaga ubuzima bwa nyiracyo mu gihe atitwararitse isuku .

Ni igice kandi abahanga abagaragaza nk’icyorohereye bityo ko no mu kugikorera isuku bisaba kwitwararika ibikoresho byifashishwa kugirango mu gikora isuku nabwo kitangirika nk’uko abahanga mu bigendanye n’imyanya myibarukiro(sexothérapeute)bavivuga.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho inama zafasha ab’ igitsinagore gukorera isuku imyanya myibarukiro zitangwa n’inzobere y’umudage witwa Alexia Bacouël .
Uyu muhanga ntahinyura uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusukura imyanyamyibarukiro bwiswe "V-vapeur Mugworth",ariko avuga ko bumutera impungenge mu gihe bukoresha imirasire (infra-rouge)icumbetsa umwuka(vapeur)w’ikimera cya Armoise bikifashishwa mu gusukura mu gitsina no mu mura.Ibi uyu muhanga avuga ko bisaba kubyandikirwa na muganga kandi bishobora kuba uburozi(toxique)mu gihe bikoreshejwe nabi bikaba byakurura uburwayi.

Gusukura mu gitsina kenshi siko kukigirira isuku

Umuhanga mu mu bigendanye n’imyanya myibarukiro Alexia Bacouël avuga ko abagore bakwiye kumenya ko imiterere karemano y’igitsina cyabo ifite uburinzi karemano kandi ubu burinzi bushobora guhungabanywa n’imiti yo mu nganda ikoreshwa mu isuku,kugisukura inshuro z’umurengera ndetse yemwe no kutagisukura ubwabyo.Guhungabana k’ubu burinzi kandi ngo bishobora gutera kwinjira kwa mikorobe(microbes) zikurura indwara.

Alexia Bacouël avuga ko abagore batandukanye banga ururenda cyangwa amatembabuzi yo mu gitsina cyabo ndetse n’umwuka uturukamo.Ariko ngo kucyoza inshuro nyinshi cyangwa kwambara uturindakariso(protège-slips) siwo muti kuko ntacyo byongera mu kurinda uyu mwanya w’ibanga.

Irinde koza mu gitsina buri kanya.

Bamwe mu bagore bakunze kwihutira koza mu gitsina uko barangije gukora imibonano mpuzabitsina,uko babyutse cyangwa uko bumvise igisa n’umwuka utari mwiza uturutse muri iki gice cy’ibanga.

Nyamara ngo koza ibice nka rugongo,imishino n’ibindi bigize imyanya myibarukiro y’umugore inshuro ebyiri ku munsi birahagije .Ariko ngo uko woza ibi bice inshuro nyinshi niko ushobora kwangiza urugero nk’agahu karinda umubiri kwangirika koroshe kuri ibi bice ukabyongera ibyago byo kwibasirwa byoroshye na mikorobe.
Uyu muhanga yongeraho ko kogesha udutambaro(gants de toilettes) cyangwa ibindi byabugenewe ngo ntibikwiriye kuko ubwabyo bishobora kuba indiri ya mikorobe,agasaba ko byaba byiza umugore asukuje igitsina ibiganza bye bwite.
Nyuma yo gusukura igitsina kandi ngo ni ngombwa kucyumutsa kugirango ubuhehere butaba bwinshi kuko nabwo ngo butuma tumwe mu dukoko(bacteria)twororoka.

Mu kucyumutsa ngo hakoreshwa ibitambaro by’amazi bisukuye neza kandi bihinduranywa byibura buri minsi ibiri.
Imyambaro y’imbere nayo ngo ikwiye gutoranywa hibandwa ku yakozwe muri “Cotton” cyangwa “soie” kandi idambiriye cyane nyirukuyambara cyangwa ngo imunyuremo(String).

Gukoresha imyuka iburizamo umunuko(deodorants) bishobora kwangiza isuku
Amavuta,amasabune parufe n’ibindi bihumura bikunze kwifashishwa mu gusukura imyanyamyibarukirogore abahanga mu by’ubuzima ntibabicira akari urutega cyane iyo ubikoresha atazi icyo bikozemo kuko ubwabyo bishobora gukurura mikorobe aho kuzirukana,bikagabanya ururenda cyangwa bikaba byatera kokerwa mu gitsina .
Alexia Bacouël,umuhanga mu bigendanye n’igitsina akagira inama abagore n’abakobwa gukoresha amazi ashyushye buhoro nta sabune.

Ni ngombwa kwisukuza amazi ashyushye mu gitsina nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubusanzwe mbere yo “kubaka urugo”mu bashakanye cyangwa gukora imibonanompuzabitsina mu bakundana ngo ni ngombwa ko bombi bakaraba intoki kugirango igitsina cy’umugore kirindwe mikorobe.Ariko abahanga banasaba ko nyuma y’iki gikorwa umugore akwiye kwisukuza amazi ashyushye (adatwika) kandi amaze kunyara kugirango amasohoro cyangwa andi matembazi ashobora kwinjiza mikorobe atazamukira mu gitsina.

Kwihanagura nyuma yo kwituma nabyo ngo bigomba gukorwa umugore aterekeza ahagana mu gitsina cye ,bikanakorwa uku niba asukura mu kabuno(ku bakora imibonano mpuzabitsina mu kabuno)

Guhindura ibikoresho byumutsa mu gitsina kanshi ni ingenzi
Kwitwararika isuku y’amasuyime cyangwa ibindi bitambaro bikoreshwa mu kumutsa mu gitsina cy’umugore ni ingenzi cyane by’umwihariko ngo igihe umugore ari mu mihango kuko ngo mu gitsina haba horoshye kuruta indi minsi ibyongera ibyago byo kwinjira kwa mikorobe muri iki gihe ugereranyije n’ibindi bihe nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.Basaba ko mu gihe cy’imihango umugore byibura akwiye guhindura ibi bitambaro buri masaha ane naho ku bagore Bambara uturindamakariso(protège-slips) bakwiye kuduhindura tugihehera bitaba ibyo mikorobe zigatangira kwiyongera.

Icyiyongera kuri ibi ngo ni ngombwa kwirinda ibikoresho bikoranywe umuti bikunze kugererwa isuku yo mu gitsinagore kandi umugore akihutira kujya kwa muganga niba abonye impinduka zidasanzwe mu gitsina nko kwiyongera kw’ururenda,ihinduka ry’impumpuro idasanzwe,kuribwa mu gitsina,kokerwa n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa