skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje ikintu gikomeye kigiye gutuma abantu bagabanuka ku isi

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko iterambere ry’isi rikomeje gutuma intangangabo zipfa cyane ku buryo mu myaka iri imbere abagabo benshi bashobora kuba ingumba abandi bakaba ibiremba kubera kwangirika ku ikirere ndetse n’ibyo kurya bitandukanye byica intangangabo (Spermageddon).

Sponsored Ad

Nkuko aba bashakashatsi mu by’ubuzima babivuze,buri mwaka ireme ry’ intangangabo rigenda rigabanuka ku buryo benshi mu bagabo bashobora kunanirwa gutera inda abagore,umubare w’abana bavuka ukagabanuka.

Ubushakashatsi bwatangaje ko intangangabo zikomeje gupfa cyane

Bimwe mu bitaro bikora ubushakashatsi ku bugumba,byavuze ko buri mwaka intanga ziba muri bamwe mu bagabo zigenda ziatakaza imbaraga 1,8 ku ijana buri mwaka.

Ubushakashatsi bwatangaje ko ubushobozi bwo kubyara kuri benshi mu bagabo batandukanye bo mu mijyi yo muri USA,bwagabanutse cyane mu myaka ishize.

Ibintu bikomeye biri gutuma abagabo bo mu bihugu bikomeye batakaza ubushobozi bwo kubyara cyangwa gutera inda ni imyitozo y’umubiri mike,imwe mu mirire idahwitse ndetse no kwangirika ku ikirere.

Muri iki cyumweru nibwo byitezwe ko abashakashatsi bari butangaze ibintu bishya bagezeho ku byerekeye ubugumba ,mu nama ikomeye y’Amerika yiga ku bijyanye n’iyororoka( American Society for Reproductive) izabera Denver muri Colorado.

Abashakashatsi bayoboye n’ishuli ryitwa Sidney Kimmel Medical College muri Philadelphia na clinic IVIRMA,bavuze ko abagabo barenga ibihumbi 120 bivuje ibibazo by’ubugumba muri Espagne na USA hagati y’umwaka wa 2002 na 2017.

Byagaragaye ko buri mugabo w’Umunyamerika usanzwe agira nibura intanga zigera kuri miliyoni 15 zagabanutseho nibura 1,8 ku ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa