skol
fortebet

Umugore wamamaye kubera gukina filime yabyaye afite imyaka 54 y’ amavuko

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umukinnyikazi wa filimi wo muri Danemark Brigitte Nielsen yabyaye afite imyaka 54 y’amavuko, aya makuru akaba yateje impaka cyane kuko umubare ukomeje kwiyongera w’ababyeyi babyara mu gihe cyo gucura.

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa gatandatu nibwo Madamu Nielsen yabwaye umwana we w’umukobwa Frida.

Kuri bamwe batabyemera, byabaye ngombwa ko asobanura icyemezo cye cyo kubyara ageze muri iyo myaka.

Yabwiye ikinyamakuru People magazine ati:"Abagore bamwe na bamwe baratekereza bati, ’Mana yanjye we! Ndashaje cyane’, ariko se abagabo babyaye umwana wabo wa mbere bafite imyaka nka 60 na 70 y’amavuko wababara kandi ibyo ntibajya babitindaho?"

Yongeyeho ati: "Ndabyubaha rwose ko buri wese atabikunda, ariko ubu ni ubuzima bwanjye, kandi jye n’umugabo wanjye tubanye neza nta kibazo."
Mu mwaka wa 2006, Madamu Nielsen yashakanye na Mattia Dessi, ubu ufite imyaka 39 y’amavuko.

Yatangiye gucura afite imyaka 40 y’amavuko. Yavuze ko yahawe amahirwe ari hagati ya 3% na 4% ko ashobora gusama hifashishijwe intanga-ngore ze bwite atari iz’undi muntu. Yavuze ko byaje kumukundira nyuma y’imyaka 14 agerageza.

Frida ni we mwana we wa mbere abyaranye n’umugabo we Dessi, nubwo bwose Madamu Nielsen afite abandi bana bane b’abahungu yabyaranye n’abandi bagabo mbere.

Imibare igaragaza ko abagore basama nyuma y’imyaka yabo isanzwe yo gucura bakomeje kwiyongera.

Ugusama kw’abagore nk’aba kwikubye inshuro zirenze ebyiri kuva mu mwaka wa 1990 ku bagore bafite hejuru y’imyaka 40 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa