skol
fortebet

PAM Ikeneye Miliyoni $400 Zo Kugoboka Abazahajwe n’Amapfa mu Majyepfo y’Afurika

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rya ONU ryita ku biribwa, PAM, ikeneye miliyoni 400 z’amadolari yo kugaburira miliyoni z’abaturage mu majyepfo y’Afurika, nyuma y’amapfa yateye inzara, mu bice by’ako karere, nk’uko iyi programu y’umurango w’abibumbye yabitangaje kuri uyu wa gatatu.

Sponsored Ad

PAM yabwiye Reuters ko ikeneye byihutirwa amafaranga yo gukoresha ku gihe cy’amezi 6, mu kwita ku bahuye n’amapfa muri Zimbabwe, Zambiya na Malawi, nyuma y’uko umusaruro ugabanutse biturutse kuri serwakira yo mu nyanja, yagize ingaruka kuri miliyoni 4.8 z’abantu.

Iyo serwakira yo mu nyanja yateje imiyaga n’ubushyuhe mu bice bimwe by’inyanja ya Pasifika, kandi ishobora kuzagira ingaruka ku myaka iri mu mirima, biturutse kw’igabanuka ry’imvura.

Umuvugizi wa PAM, Tomson Phiri, yavuze ko hafi 70 kw’ijana by’abaturage bo mu majyepfo y’Afurika, baba bategereje imvura kugirango babashe kugaburira imiryango yabo bifashishije ubuhinzi, ubu imyaka yabo yarapfuye, bitewe n’ibura ry’imvura. Phiri yavuze ko PAM inatanga amafaranga ku miryango ishonje, irashaka kugura ibinyampeke ku masoko yo hanze.

Uyu muyobozi, mu kwezi kwa 8 mu mwaka ushize, yavuze ko PAM yakoresheje miliyoni 14 z’amadoari, mu gufasha imiryango muri Lesotho, Madagaskari, Mozambike na Zimbabwe.

Amapfa yikurikiranyije mu karere, yatumye ingano zishira mu bigega, abaturage b’ibihugu byahuye n’ibyo bibazo nka Zimbabwe, bijya gushakira ibinyampeke mu mahanga.

Umuryango wigenga uhuriyemo abahinzi b’uburo muri Zimbabwe, urateganya kugura hanze toni 1 na kilogarama 400 z’ibigori muri Burezile, Arijantina no mu bindi bihugu, kugirango ikibazo cy’inzara kizabashe gukemuka.

Minisitiri w’imali wa Zimbabwe, Mthuli Ncube, yavuze ko guverinema yakiriye miliyoni 32 z’amadolari yo kwishyura ubwishingizi ku bijyanye n’amapfa, yatanzwe n’ikigo cy’umuryango w’ubumwe b’Afurika gishinzwe ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Ncube yavuze ko igice kimwe cy’ubwo bwishingizi, kizakoreshwa mu guha amafaranga imiryango itishoboye. Andi azajya mu miryango yita ku kiremwa muntu, kugirango ibashe gutanga ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa