Abashakashatsi batangaje ingano nyayo y’igitsina cyafasha abagabo gutera inda ku buryo bworoshye
Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bafite ibitsina bireshya nibura na sentimetero 13,4 batagira ibibazo byo gutinda kubyara ndetse batitabaza imiti n’inama z’abaganga kugira ngo babashe kubyara mu gihe abafite ibitsina bireshya na sentimetero 12,5 bakunze kuba ingumba.
Benshi mu bagabo bakunze kujya kwisuzumisha ibibazo by’ubugumba bakunze kuba bafite ibitsina bigufi ndetse bituma bamwe birangira babaye ingumba.
Abagabo bafite ibitsina kuva kuri sentimetero 12,5 kumanura bakunze kuba ingumba
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Utah muri USA,buyobowe na Dr Austen Slade bwemeje ko abagabo bafite ibitsina bigufi .
Abashakashatsi bapimye ibitsina by’abagabo 815 bari baje kwivuza ku bitaro byo muri Utah,basanga 219 bashaka ubufasha bwo kubyara kuko bari bamaze igihe byaranze mu gihe abagera kuri 596 bari baje kwivuza uburemba ndetse n’ububabare bumva mu dusabo dukora intanga.
Aba bagabo basuzumwe hakoreshejwe uburyo bwitwa “ ‘Stretched Penile Length” bugerageza gutanga ingano nyayo y’igitsina iyo cyafashe umurego,basanga abagabo badafite ikibazo cyo kubyara ari abafite igitsina kireshya na sentimetero 13,4 mu gihe abari bari gushaka imiti yatuma babyara bari bafite ibitsina bireshya na 12,5 cm.
Nyuma yo gutangaza ubu bushakashatsi,zimwe mu nzogere zarabwamaganye,zivuga ko nta gitsina kitatera inda ndetse aba bashakashatsi bwakwiriye kureka gutera ubwoba abagabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *