skol
fortebet

Manchester United yiyemeje gushyira ku isoko benshi mu bakinnyi bayo bitwaye nabi

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yiteguye kuvugurura ikipe yayo muri iyi mpeshyi ndetse amakuru aravuga ko abakinnyi bayo bose bashyizwe ku isoko, barimo na Marcus Rashford udahozaho.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko iyi kipe itanyuzwe nuko abakinnyi bayo bitwaye bityo igiye kubagurisha hafi ya bose igasigarana nibura nka batatu gusa.

Umuherwe mushya ushinzwe ubuzima bw’ikipe Sir Jim Ratcliffe hamwe na CEO mushya, Omar Berrada,bari kwitegura kurekura abakinnyi benshi mu mpera z’uyu mwaka w’imikinokugira ngo hinjire abakinnyi bashya bakomeye.

United yamaze kubura itike yo kuzakina imikino ya Champions League umwaka w’imikino utaha ariyo mpamvu hagomba kugira ababiryozwa barimo abakinnyi ndetse hari amahirwe menshi ko n’umutoza Ten Hag ashobora kwirukanwa.

Rutahizamu Rashford wafatwaga nk’igishyitsi muri iyi kipe ngo ubu ashobora kuyisohokamo akerekeza ahandi aho mu mpeshyi ishize,PSG yari yamutanzeho miliyoni 75 z’amapawundi,United irayanga.

United ngo irashaka kugura rutahizamu mushya,umukinnyi wo hagati ufasha ba myugariro,myugariro ndetse ngo izatanga akayabo nkuko byagenze mu myaka ishize.

The Telegraph ivuga ko abakinnyi bagomba kubakirwaho ikipe ari Kobbie Mainoo, Alejandro Garnacho na Rasmus Hojlund.

Umutoza Ten Hag aheruka gushyigikira Rashford avuga ko nawe amufitiye impuhwe nyuma yo kwibasirwa n’abafana ku mukino wa Coventry City muri FA Cup azira kwitwara nabi no gusubira inyuma cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa