skol
fortebet

Davido na Wizkid bongeye gukozanyaho

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Intambara y’amagambo yongeye kuvuka hagati ya Davido na Wizkid nyuma y’igihe gito batangaje ko ntakibazo bafitanye, ubu rurambikanye hagati yabo aho bakomeje kwishongoranaho ku mbuga.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko muri Amerika abahanzi bakomeye nka Chris Brown, Drake, Kendrick Lamar, Quavo, Rick Ross n’abandi bakomeje kwibasirana, birasa nkaho babyanduje abahanzi bo muri Nigeria bafatwa nk’inkingi y’amwamba mu muziki.

Aba ni Davido na Wizkid bongeye kwibasirana ku mbuga nkoranyambaga, kandi bari bamaze iminsi babanye neza.

Ukubana neza kwaje mu mpera z’umwaka wa 2022 ubwo Wizkid yatangazaga ko ntakibazo afitanye na Davido, ndetse Wizkid yihutiye gutabara Davido ubwo yapfushaga umwana we, yewe na Davido yafashe mu mugongo Wizkid mu 2023 ubwo yapfushaga Nyina.

Uretse kuba aba bombi barifatanyije mu bihe bikomeye, bari baranatangaje ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi bafatanije.

Ibi babivuze mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, ndetse byari biteganijwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka aribwo bombi bazatangira ibi bitaramo. Magingo aya birasa nkaho aba bahanzi bongeye kugirana ibibazo bitewe n’uko bari gutukanira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangijwe na Wizkid yishongora kuri Davido ati: “Wowe n’ikipe yawe hamwe n’umuswa ukwandikira indirimbo mujya kuryama n’ijoro muzi ko mundusha umuziki! Ibyo murimo ni ukwibeshya. Ndabasetse ariko mbifurije ibyiza”.

Davido nawe yahise amusubiza ati: “Ntabwo turi kwibeshya wowe uri umugabo urwaye!”

Yarengejeho yishongora kuri Wizkid wari waramusabye ko yashora amafaranga mu mushinga w’ibitaramo byabo ati: “Niyo mpamvu nahisemo kureka gushora miliyoni zanjye kuri wowe ufite ‘Career’ iri mu marembera, warazutse mu myaka ishize none wongeye gupfa” aha yasaga n’uvuga ku muziki wa Wizkid umaze igihe adasohora ibihangano bishya.

Davido yakomeje atuka Wizkid, ndetse anavuga ko yambara inkweto z’abana kuko ikirenge cye ari gito, yewe ngo n’imyenda yambara ibanza gusubirwamo kuko ari mu gufi!

Intambara y’amagambo yaba bombi yakomeje gufata indi ntera dore ko ijoro ryakeye barimaze bose basubizanya ku rukuta rwa X, abo benshi bahaye inyito ugushyamirana kwabo bakwise ‘Afro Beef’.

Icyakoze Daily Africa yatangaje ko hari amakuru yizewe ko aba bombi ibyo barimo ari ikinamico kuko bitegura gusohora indirimbo bahuriyemo ndetse ngo n’umushinga w’ibitaramo byabo urakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa