skol
fortebet

Harmonize agiye gusezera umuziki nyuma ya Album ye ya nyuma agiye gushyira hanze

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Harmonize yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze Album ya nyuma ndetse ashimangira ko agiye kureka umuziki.

Sponsored Ad

Harmonize agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatanu yise ‘Mziki wa Samia’ nk’uko yabivuze, ikaba izagera hanze kuwa 25 Gicurasi.

Ifite umwihariko kuko yayituye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Harmonize yagize ati: ”Iyi Album narayimutuye kuko ari umugore udasanzwe.”
Ikindi cyatangaje benshi kuri iyi Album ni uko uyu muhanzi yatangaje ko ariyo ya nyuma agiye gukora mu mateka y’umuziki.

Ati; ”Uyu kandi ni umusozo w’umwuga wanjye mu muziki.”
Avuga ko igihe cyose yaririmbaga yakoze iyo bwabaga, bityo ko ibyo atahaye abantu ari byo atari afite.

Ibi abitangaje nyuma gato y’uko yaherukaga kwerekana ko uruganda rw’umuziki rwamaze kuba imbata y’ishyari.

Yabitangaje agira ati: ”Hirya y’umuhate wanjye n’umusanzu natanze maze kunanizwa n’urwango, ndananiwe ngiye kuva mu muziki.”

Mu minsi iheruka ni bwo Harmonize aheruka gutangaza ko agiye kwiyegurira ibijyanye n’imikino y’iteramakofe.

Nubwo kugeza ubu ntawamenya aho ibijyanye n’iyo mikino ye byerekeza, Harmonize yamaze gushinga imizi mu muziki ndetse biragoye kuba havugwa abahanzi bahagaze neza munsi y’ubutayu bwa Sahara ngo aburemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa