skol
fortebet

Dore amabanga abagabo bavumbura ku bakunzi babo ntirireme

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bakunze kuba abanyamahoro no mu rugo ndetse bagacisha macye ariko bagakunda ukuri kwinshi ndetse bagakunda abagore batabahisha buri kimwe kabone nubwo bo batabura amabanga bahisha.

Sponsored Ad

Ubuhanga bw’abagabo bubabashisha gushobora kubika amabanga yabo ndetse bakabana n’abagore babo amahoro, kuko bamenya kurinda urugo binyuze mu kuvuga ibikwiye.

Nubwo bimeze bityo, abagabo banga urunuka guhishwa amabanga cyane cyane ku bunganizi babo yaba abakobwa cyangwa abagore, bayavumbura bikabyara impagarara mu rukundo.

Dore amabanga umukobwa cyangwa umugore yahisha umugabo cyangwa umusore bikadogera:

1. Ubusugi

Kuba isugi ni umwanzuro umukobwa ashobora gufata wo kutaryamana n’igitsinagabo aho kiva kikagera. Abasore bagiye mu rukundo iyo bamaze gufata bugwate imitima y’izo nkumi, abenshi babasaba ko baryamana.

Bitewe n’imyumvire y’umukobwa, hari ubwo umukobwa ashobora kumwangira ko baryamana akamubwira ko bazatera akabariro bamaze gushyingiranwa.

Gusa, hari abakobwa babeshya abasore ko bakiri isugi ariyo mpamvu bashaka kuzarindira bakaryamana n’uwo bashyingiranwe kandi babeshya barabikoze.

Igihe umugabo yakugejeje mu rugo akamenya neza ko wamubeshye agasanga utari isugi warabonanye n’abandi bagabo, agira agahinda kenshi, dore ko bamwe bibaviramo gutandukana cyangwa bakabana nta cyizere.

2. Kubyara

Bamwe mu bakobwa babyarira iwabo bakabihisha kugira ngo abandi basore babakunde batamenya ahashize habo. Igihe cyose umukunzi wawe avumbuye ko wabyaye utarabimubwiye mbere yo kubana biteza impagarara.

Abagabo benshi birabagora guhitamo kubana n’umukobwa wabyariye iwabo, nubwo bamwe bumva nta kibazo. Iyo umugabo amenye ko wamuhishe iri banga arababara cyane, bamwe bakarambika hasi urukundo.

3. Iyo amenye ko atagushimisha mu buriri

Buri mugabo wese arota gushimisha umugore mu buriri, iyo azi ko agushimisha ahorana umunezero ndetse akumva ari umugabo. Abagore bamwe batinya kuvuga ahandi ko batishima aho kuganiriza abagabo babo.

Igihe cyose umugabo yumvise hanze ko wamwandagaje, cyangwa akamenya ko wabiheranye mu mutima arababara, bamwe bahita batekereza ko ushobora kuba warabyihanganiye kuko umuca inyuma.

Binyuze mu bitekerezo byanyujijwe kuri Quora urubuga rw’ibitekerezo by’abantu batandukanye, si byiza guhisha amabanga uwo mwashakanye cyangwa umukunzi mugiye kubana, kuko kumenyekana kw’ayo mabanga bishobora kuzasenya uruzubakwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa