skol
fortebet

Ngororero: Umugabo akurikiranyweho gutwikira umwana we mu nzu

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Karinda Viateur w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwa gutwikira umwana we mu nzu ahita apfa.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko Karinda Viateur ukekwaho gutwikira Umwana we munzu witwaga Iremukwishaka Viateur w’Imyaka 2 y’amavuko bamusanze ajunjamye bagakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi.

Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo Jean Marie Vianney avuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.

Ati “Karinda Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”

Barekayo avuga ko gutwikira umwana mu nzu byabaye Nyina umubyara adahari kuko yari yazindutse asigira umugabo uyu mwana.

Avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya RIB ndetse n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.

Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa, mu gihe Karinda Viateur yatangiye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye niba koko gutwikira Umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa