skol
fortebet

U Rwanda rwanze gutangaza umubare w’abimukira ruzakira bavuye mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda ivuga ko itakwizeza umubare w’abimukira ishobora kwakira bavuye mu Bwongereza igihe indege zibajyana mu Rwanda zizaba zitangiye kujyayo.

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yasezeranyije ko abimukira bagera mu Bwongereza badafite uruhushya bazoherezwa mu Rwanda aho kwemererwa gusaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Abagera ku 52,000 bagiye mu Bwongereza kuva itegeko ryahindurwa mu 2023 ndetse ubu bategereje ko bashobora kwirukanwa muri icyo gihugu.

U Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ubwongereza y’imyaka itanu, kugeza ubu bigereranywa ko Ubwongereza bumaze kuriha u Rwanda nibura miliyoni 300 z’amapawundi (angana na miliyari 485 mu mafaranga y’u Rwanda).

Mu kwezi gushize, gahunda ya Minisitiri w’intebe Sunak yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yemewe n’inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.

Ku itariki ya 22 Mata (4) uyu mwaka, Sunak yavuze ko indege ya mbere ijyanye abo bantu mu Rwanda izahaguruka hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere. Mbere, leta y’Ubwongereza yari yavuze ko ishaka ko indege zizahaguruka mbere y’impeshyi y’uyu mwaka.

Sunak yavuze ko hazabaho "ingendo nyinshi z’indege buri kwezi ku mpeshyi na nyuma yayo".

Ubwo inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemezaga iryo tegeko, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko hari hari abantu 52,000 basaba ubuhungiro bashoboraga koherezwa mu Rwanda.

Ariko, avugira mu kiganiro cya BBC cyitwa ’Sunday with Laura Kuenssberg’, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yagize ati: "Sinshobora kukubwira ibihumbi [by’abasaba ubuhungiro] tuzakira mu mwaka wa mbere cyangwa mu mwaka wa kabiri."

Ariko abajijwe niba u Rwanda rushobora gucumbikira abantu bose bategereje kuba bashobora koherezwa mu Rwanda, Makolo yagize ati: "Ibi bizashingira ku bintu byinshi cyane birimo gukorwaho ubu."

Ahaswe ikibazo cyo kugira ngo u Rwanda ruvuge umubare w’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza rushobora gucumbikira, Makolo yavuze ati: "Turiteguye".

’Kuba mu Rwanda si igihano’

Ariko ntiyizeje niba u Rwanda rwashobora kwakira abantu 52,000 Ubwongereza bwifuza kuhohereza, avuga gusa ko abo ruzakira bazaba "babarirwa mu bihumbi".

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bakomeje kuvuga ko bashaka ko koherezwa mu Rwanda biba uburyo bwo guca intege abantu bagerageza kujya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ariko Makolo yavuze ko u Rwanda "rwibasiwe mu buryo burimo akarengane".

Yongeyeho ati: "Kuba mu Rwanda si igihano. [U Rwanda] Ni igihugu cyiza, harimo n’ikirere [cy’u Rwanda]."

Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu w’Ubwongereza Mark Harper na we yitabiriye icyo kiganiro, abazwa niba leta y’Ubwongereza ifite ubundi buryo yakwiyambaza mu gihe haba habaye ikibazo muri gahunda ifitanye n’u Rwanda.

Nubwo atasubije mu buryo butaziguye, Harper yavuze ko leta y’Ubwongereza ifite "gahunda yuko indege zitangira kugenda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 [gahunda] irimo gukorwaho na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu".

Harper yongeyeho ati: "Turashaka ko indege zijya mu Rwanda zikomeza kugenda mu buryo buhoraho muri uyu mwaka.

"Tuzakomeza gukorana bya hafi n’u Rwanda ku masezerano y’ubufatanye dufitanye afite ingamba zose z’ubwirinzi abantu bashaka [bakwifuza] kubona.

"Ntekereza ko niba ushoboye gushyiraho uburyo bwo guca intege binyuze muri izo ngendo z’indege, uzasenya imikorere y’ubucuruzi bw’amatsinda y’abagizi ba nabi bakora magendu yo kwambutsa abantu babanyujije mu mazi ateje ibyago cyane y’umuhora wa ’English Channel’."

Amerika ’yihutiye cyane kubitwegekaho’ – Makolo avuga ku gitero mu nkambi ya Mugunga

Muri icyo kiganiro ’Sunday with Laura Kuenssberg’, Pat McFadden, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko atekereza ko leta izashobora guhagurutsa indege zijya mu Rwanda zitwaye abasaba ubuhungiro.

Ariko yemeza ko ibyo bitazacyemura ikibazo cy’abimukira cyangwa ngo iyo gahunda ibe ikwiranye n’amafaranga ayitangwaho.

Yanze kuvuga ko iyo gahunda izakurwaho ku munsi wa mbere leta iyobowe n’ishyaka rya Labour yaba igiyeho, igihe yaba itsinze amatora rusange ataha, ariko yasubiyemo ko iryo shyaka ridashaka gukomezanya na gahunda ya Sunak.

McFadden yanavuze ko ashidikanya niba ishyaka rya Labour ryazakora kuburyo buri muntu wese mu basaba ubuhungiro yasubizwa mu Bwongereza.

Mu yandi makuru, Makolo yahakanye ko u Rwanda rwagize uruhare mu kurasa ibisasu mu nkambi ya Mugunga y’abavanywe mu byabo n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku wa gatanu, abantu nibura icyenda, barimo n’abana, biciwe mu gitero kuri iyo nkambi iri mu nkengero z’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Amerika yegetse icyo gitero ku ngabo z’u Rwanda no ku mutwe w’inyeshyamba wa M23.

Uwo mutwe wavuzwe henshi – nko muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye – ko ufashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.

Makolo yavuze ko leta y’Amerika "yihutiye cyane kubitwegekaho itarebye, idakoze iperereza kuri ibi byabaye ndetse itavuganye n’abantu byagizeho ingaruka".

Yongeyeho ati: "Ni ibintu twanze [duhakanye] byimazeyo kandi birimo akarengane."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa