skol
fortebet

Mutoni wo muri Seburikoko yasabwe aranakobwa mu birori byitabiriwe n’abantu 40 gusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filimi Umuganwa Sarah wamenyekanye muri y’uruhererekane ya Seburikoko, yaraye akowe mu birori byitabiriwe n’abantu batarenga 40 bari baturutse mu muryango we n’uw’umukunzi we witwa Issa Nkunze bamaze igihe bakundana.

Sponsored Ad

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, ubera I Kayonza aho witabiriwe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda nka Ndimbati (wari wicaye mu basaza), Samusure(wari mu basaza), Njuga na Nyiramana (wo muri Seburikoko).

Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko n’uyu musore bamaze igihe bakundana basigaje ibirori byo gusezerana mu idini ya Islam bizaba kuwa ku wa 15 Nzeri 2019 aho ngo bazatumira abantu benshi.

Nkuko bisanzwe mu muco w’ idini ya Islam, Inkwano Umuganwa Sarah yahawe yavugiwe mu ruhame aho yakowe 700,000 FRW ndetse uwasabye umugeni ahita ayashyikiriza Sarah bayabarira mu ruhame.




Inkuru +AMAFOTO :ISIMBI.RW

Ibitekerezo

  • Ese njuga ahora asa nabi😂😂

    Sebu na Siperansiya barihe?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa