skol
fortebet

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru yashyize hanze amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye cyane mu kogeza imipira yaba iyo mu Rwanda no hanze yarwo,yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we Nyinawabeza Rebecca ku Cyumweru taliki ya 07 Nyakanga uyu mwaka,mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru w’imikino wakunzwe na benshi mu Rwanda, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, uruhererekane rw’amafoto yaranze ubukwe bwe n’uyu mugore we bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Nyakanga 2019.

Nubwo Rutamu yashyize ku mbuga ze zirimo Facebook na Instagram aya mafoto, ntiyigeze agira byinshi atangaza nubwo benshi batunguwe n’ubu bukwe bwe butigeze buvugwa mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2018 yerekeza muri Amerika kwiga amasomo ajyanye no n’ibyo kugurisha abakinnyi.

Rutamu wambitse impeta umukunzi we Rebecca muri Mata uyu mwaka,yogeje imipira kuri Radio zitandukanye mu Rwanda zirimo Radio Flash, Isango Star Radio Rwanda na Radio 1.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa