skol
fortebet

Umugabo yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umukunzi we wacitse ukuboko habura iminsi 11 ngo bakore ubukwe

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Uganda witwa Ronald Keeya Ssenabulya yakoze ku mitima ya benshi kubera ubuhamya bw’ukuntu yashyingiranwe n’umugore we witwa Grace Nakawooya wacitse ukuboko kubera imodoka yamugonze habura iminsi 11 ngo ubukwe bwabo bube.

Sponsored Ad

Bamwe mu bumvise ubu buhamya bemeje ko hari abakwisubiraho ikigeragezo nk’iki kibabayeho gusa bashima ko uyu mugabo yabaye icyitegererezo mu rukundo.

Grace Nakawooya wacitse ukuboko kubera iyi mpanuka,yari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse ari n’umuforomokazi.

Kuwa 09 Nzeri 2018 habura iminsi 11 ngo akore ubukwe n’uwari umukunzi we Ronald,yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo imodoka ya Taxi yamugongaga bikamuviramo gucibwa ukuboko.

Nakawooya yabwiye NTV Uganda ko nk’ibisanzwe,kuri uwo munsi yabyutse mu gitondo yitegura kujya mu kazi ariko yanapanze kunyura ku mucuruzi w’amakanzu kugira ngo amwishyure hakiri kare.

Nakawooya ngo yarapfukamye arasenga nk’ibisanzwe hanyuma ahita yerekeza mu mujyi ku kazi ariko atazi ko agiye guhura n’akaga gakomeye ku buzima bwe.

Yagize ati “Kubera ko nakoraga ku muhanda wa Entebbe..Nahisemo kubanza guca ku mucuruzi w’amakanzu y’ubukwe wakoreraga ku muhanda wa Kiwanuka hafi y’ahahoze gare y’amataxi na 2K Restaurent.Nahisemo aho ngaho kubera ko ariho hanyoroheraga kubona taxi ihita ingeza ku kazi.”

Uyu Muforomokazi yicaye hafi y’umuhanda ngo yabonye taxi iza imwegera cyane ariko ntiyahunga ahubwo ajya ku ruhande gato kugira ngo ihite.

Yagize ati “Uko yanyegeraga najyaga ku ruhande ariko igeze iruhande rwanjye gato,ibintu byabaye mu buryo bwihuse nisanga ndyamye munsi yayo.”

Uyu mugore yavuze ko yumvaga abantu basakuza babwira shoferi ko hari umuntu ari hejuru ariko ngo ntiyashoboraga kwegura imodoka.

Nakawooya yagize ati “Nari mfite agakapu karimo amafaranga ariko sinigeze nkarekura,nabonye ngafatishije ukuboko kumwe ukundi nta kintu gufashe.Ubwo iyo mpanuka yabaga sinigeze nkarekura.”

Yavuze ko ubwo abantu bari bashungereye bavuga uko byagenze atigeze yumva ko hari igikomere yagize ahubwo ngo yasabaga ko yajyanwa kwa muganga bakamusuzuma.

Abantu bakomezaga kumubwira ngo atange telefoni bahamagare abantu be bamutabare akabyanga atinya ko harimo n’abajura.

Yagize ati “Nahise mfata umwanzuro wo kwihamagarira inshuti zanjye ariko nzamuye ukuboko kuranga,mpita menya ko nakoze impanuka.”

Uyu mugore yavuze ko hamaze akanya gato yahise atangira kumva uburibwe budasanzwe ndetse ngo atangira kugorwa no guhumeka.

Abantu bari hafi aho bahamagaye umuvandimwe we hanyuma abagabo 2 bari aho baramuterura bamujyana kwa muganga.

Abaganga bamubwiye inkuru mbi ko nyuma yo gucishwa mu cyuma basanze yavunitse imbavu 2 ariyo mpamvu ari kubabara cyane ndetse n’ukuboko kwe kwangiritse bikomeye.

Uwiteguraga kumubera umugabo Ronald Keeya Ssenabulya yari yagiye ku rusengero gutegura gahunda yo gusezerana ndetse ngo ubwo iyo mpanuka yabaga yari yafunze telefoni.

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yayifunguraga yabonye abantu benshi bamubuze ndetse ngo bamwandikiye ko umukunzi we yakoze impanuka ari ku bitaro bya Kibuli.

Uyu mugabo ngo yahamagaye umwe mu bari kumwe n’umukunzi we amubaza uko byagenze undi aramusubiza ngo ahagere yirebere bituma akeka ko yapfuye.

Uyu mugabo ngo yahise ashaka umugiraneza wo kumutwara kuko ngo Atari kubasha gutwara imodoka kubera ubwoba no kwiheba.

Ibitaro uyu mugore yajyanwemo byaramunaniwe yoherezwa Kampala abaganga bamubwira ko bagomba kumuca ukuboko kwari kwavunitse mu rwego rwo kumurokora.

Ubwo yiteguraga gucibwa ukuboko, Nakawooya yavuze ko umugabo we yamwegereye amubwira amagambo yahinduye ubuzima bwe ati “Yambwiye ko ibyambaho byose ndetse n’uko nzaba ngaragara nyuma yo gucibwa ukuboko nta kizabuza ubukwe kuba nkuko byapanzwe.”

Nyuma y’impanuka, Nakawooya yamaze mu bitaro iminsi 7,abivamo habura iminsi 4 ngo itariki y’ubukwe bwabo igere.

Nakawooya yavuze ko yari yarashatse amakanzu 2 mbere y’uko akora impanuka gusa ngo ntibigeze bamupima ariyo mpamvu nyirayo yamwoherereje amafoto aragereranya arayamuzanira ndetse kubw’amahirwe ngo yaramukwiriye.

Nakawooya yakoze ubukwe akitabwaho n’abaganga ariko ngo yari mu mutuzo aho yagize ati “Nubwo ibintu byagenze uko tutari tubyiteze,ndashimira Imana ko nibura ubukwe bwabaye.”

Uyu Nakawooya n’umubyeyi w’abana babiri ufite amashimwe menshi ku mugabo we wamukunze bizira uburyarya.

Benshi mu babonye iyi nkuru bahise bandika bashimagiza umugabo wa Nakawooya.Umwe yagize ati “Urukundo rw’ukuri ruracyariho….”

Undi yagize ati “Inkuru ye nayibonye…Imana ihe umugisha umugabo we wubahirije amasezerano agakomeza ubukwe …..”




Nakawooya mbere na nyuma y’uko acibwa ukuboko

Ibitekerezo

  • NUKURI IMANA IBAHE UMUGISHA UDASHIRA

    NUKURI IMANA IBAHE UMUGISHA UDASHIRA BABANE UBUDAHEMUKA

    ARIKO NIVYAGO KWERI NUKWIHANGANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa