skol
fortebet

Umunyamakuru Gicumbi n’umufasha we bagiye kurira ukwezi kwa buki I Dubai [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi ukundwa na benshi mu kogeza imipira yo ku mugabane w’I Burayi kuri Radio10,yagiye gusoreza ukwezi kwa buki mu mujyi wa Dubai we n’umufasha we Umuhoza Delphine.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru wakoze ubukwe n’umufasha we Umuhoza Delphine bakorana mu gitangazamakuru kimwe, yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto ameze neza we n’uyu mufasha we ku mucanga w’I Dubai.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,nyuma y’ubukwe, aba bombi bagiye kurira ukwezi kwa buki i Rubavu nyuma bakomereza i Dubai aho bagiye gusoreza.

Tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo Gicumbi na Delphine basezeranye imbere y’amategeko hanyuma kuwa 20 Nyakanga 2019 basezerana imbere y’Imana.






Ibitekerezo

  • Abanyarda bazi kwiyemera gusa, Gicumbi nuwo kujya kurira ubuki Dubai? cg ubundi sinaho Dubai niho haba umucanga gusa?

    Gushakana k’umugore n’umugabo ni impano ikomeye Imana yaduhaye.Nta kintu gishimisha nk’ubukwe no kubyara abana.Tugomba gushimira Imana dukora ibyo idusaba dusanga muli bible.Niyo mpamvu tugomba gushaka umuntu uzi bible tukigana ku buntu,kugirango tumenye neza ibyo Imana idusaba.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yaradusabye gutunga umugore umwe.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose: Abajura,abicanyi,abasambanyi,etc…Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    Uyu nawe kujya dubai ntaribi, icyangombwa ni cash .

    kurya isi ni byiza ,ariko kubaka urugo rugakomera ni ikindi!!
    Imana izabagende imbere ,urugo rwabo ruzagendwe ,babyare hungu na kobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa