skol
fortebet

Nzabonimpa yasubiye kongera kuyobora Akarere ka Gicumbi

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru,yasubiye mu nshingano zo kuyobora Akarere ka Gicumbi.

Sponsored Ad

Ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe,hemejwe ko Pascal Ngendahimana yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Nzabonimpa yahise asubira mu nshingano yahozemo zo kuyobora Akarere ka Gucumbi.

Yagize ati “Ni byo Nzabonimpa Emmanuel yahise asubira mu nshingano ze zo kuyobora Akarere ka Gicumbi”.

Nzabonimpa yari yakuwe i Gicumbi ngo ajye gutanga umuganda w’igihe gito mu ntara, none yasubiye mu nshingano ze.

Mu gihe cy’amezi umunani Nzabonimpa yari amaze ari mu nshingano ku Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gucumbi kayoborwaga by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa