skol
fortebet

Umukobwa yatuburiye umusore mu rukundo basezerana imbere y’Imana ashaka Visa imukura mu Rwanda

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukunzi w’ikinyamakuru UMURYANGO ufite izina rya Gentil yatwandikiye aduha ubuhamya n’ingorane yatejwe n’umukobwa yari yarakunze barakoze n’ubukwe nyamara we yifitiye gahunda yo kwigira hanze i Burayi.

Sponsored Ad

Gentil yagize ati "Uko bimeze nakundanye n’umukobwa akora ahantu hakomeye nka internship, nge nari maze igihe ku kazi ahubwo nsa nkuwatinze kurongora kubera kwita kubo tuvukana kubera ababyeyi bigendeye ari nge mukuru, nihuse twakundanye nk’amezi 3 mbere ya marriage, cyane ko mukuru we twari twariganye, ntacyo nari narigeze mukeka cyuko yancaga inyuma.

Urukundo cyangwa umubano ntibyampiriye, kuko mu cyumweru 2 gusa nkoze marriage, umukobwa cyangwa umugore twari tumaze gushakana yafashwe arimo akuramo inda, byumvikana ko yarabizi ko atwite inda y’undi mbere ya marriage, biza no kugaragara ko yari yibitseho visa na ticket y’indege ko mu kindi cyumweru yagombaga kwerekeza muri kimwe mu bihugu by’uburayi,Visa yari abonye ngo marriage civil yabimufashijemo cyane.

Birumvikana ko twapanze ubukwe afite indi migambi yihishe inyuma, kuko nkuko nabikomojeho, ngo nyuma yuko tuva mu murenge yakomeje rwihishwa gu processinga visa, kuko ngo mbere byari byarabanje kumugora akiri single, bivuga ko nyuma y’ibyumweru 2 tuvuye mu murenge twakomeje na marriage imbere y’Imana, ibya visa yari yarabitangiye ariko ntarabimenye, koko rero iyo ngo umuntu ari married visa bageraho abazungu bakayimuha kuko aba atazagenda ngo ahereyo kdi asize umuryango.

Nyuma y’ubukwe mu kwezi 1 twamaranye yaranzwe no kunyiyenzaho CYANEE biza guhuhurwa no kumufata yakuyemo inda bigendeye ku binini byari byasigaye kubyo yari yafashe, inda yavuyemo rero, nyuma nshaka ko abiryozwa ubwabyo, ariko nari mbiguyemo kubera abagabo be bakomeye basambanaga, biba ngombwa ko nkomereza gushaka divorce, kugeza ubwo ibonetse, ubu yarabonetse, kdi birumvikana ko nta mwana dufitanye.

Nkumbuye urukundo nyarwo, umunyarwandakazi wiyumvamo ubupfura, ubwiza bw’umwimerere, ugerageza guha umwanya ukwiye Imana, yanyiyereka tugahana amahirwe y’urukundo ruzima, rutwinjiza neza mu muhamagaro w’umubano wizihiye Imana, anyandikira kuri email...... ibindi tukagenda tubireba tubyigaho neza, ubu nkorera i Kgli nk’uko nari nararangije kwiga, Murakoze.".

Umukobwa wumva koko afite gahunda yo gushinga urugo rugakomera na Gentil yatwandikira kuri iyi E-mail ’[email protected]’ ubundi tukabahuza,

Ibitekerezo

  • Pole kabisa.Ibi nanjye byambayeho,umukobwa narambagizaga ajya muli Amerika abanje kubimpisha.Ariko nahise mbona undi mwiza kumurusha kandi witonda.Uyu wawe urabona ko yari "indaya".Nubundi yari kuzaguteza ibibazo,aryamana n’abandi bagabo nkuko bimeze mu ngo nyinshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Ihangane uwo ntabwo ariwe Imana yari yakugeneye
    Humura uzabona undi izakugenera atari iyo vampaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa