skol
fortebet

Inteko rusange ya Loni yemeje ko Palestine yaba umunyamuryango wayo

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inteko rusange ya Loni yemeje ko Palestine yujuje ibisabwa byose kugira ngo yitwe umunyamuryango wuzuye wa Loni.

Sponsored Ad

Inteko yasabye akanama k’umutekano ka Loni n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, gufata ingamba zoze zishoboka ngo Palestine yinjizwe muri Loni nk’umunyamuryango.

Abanyapalestine bamaze igihe basaba kuba umunyamuryango w’umuryango w’abibumbye nubwo bamaze amezi arindwi mu ntambara na Isiraheli n’abarwanyi bazira umutwe wabo Hamas mu karere ka Gaza.

Ambasaderi wa Palesitine mu muryango w’abibumbye,Riyad Mansour, yabwiye inteko mbere y’amatora ati: "Turashaka amahoro, turashaka umudendezo." " gutora Yego ni ijwi ryo kubaho kwa Palesitine, ntabwo ari ukurwanya igihugu icyo ari cyo cyose. ... Ni ishoramari ry’amahoro."

Mu matora yabaye,ibihugu 143 byatoye byemerera Palestina kuba umunyamuryango,icyenda bitora Oya mu gihe 25 byifashe.

Ibihugu byinshi birimo u Rwanda byatoye yego.Palestine ntiyabarwaga nk’igihugu na UN.

Gusaba kuba umunyamuryango wuzuye w’umuryango w’abibumbye bigomba kubanza kwemezwa n’akanama gashinzwe umutekano kagizwe n’abanyamuryango 15 hanyuma n’Inteko rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa