skol
fortebet

Umugabo yitwikiye inyuma y’urukiko Trump yaburanishirizwagamo birangira apfuye

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwikiye hanze y’urukiko rwa Manhattan aho uwahoze ari perezida wa Amerika,Donald Trump,yaburanishirizwagamo birangira apfuye.

Sponsored Ad

Maxwell Azzarello, w’imyaka 37, yisutseho lisansi arangije aritwika ubwo yari hanze y’uru rukiko.

Ibi byabaye nyuma y’uko hari hamaze gutoranywa inteko y’abacamanza bazaburanisha Bwana Trump.

Ku wa gatanu,uyu yajyanywe mu bitaro amerewe nabi, ari naho yaje gupfira, nk’uko CBS News yabitangaje.

Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya batangaje ko yagaragaye azenguruka hanze y’uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk’ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.

Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n’undi ushinzwe umutekano w’urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.

Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y’amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.

Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z’urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava.

Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo mu rubanza rwa Trump cyasubukuwe ku mugoroba w’uwo munsi, abacamanza banzura ko bazatangira kumuburanisha mu mizi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa