skol
fortebet

AMAFOTO_Irebere igitangaza cyabaye ku mwana warokotse inkongi ajugunywe hasi kuva muri etaje ya 10

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu w’icyi cyumweru nibwo inkongi y’umuriro yafashe igorofa rya Grenfel Tower riherereye mu mujyi wa London. Umukobwa w’imyaka ine yaje kurokoka iyi mpanuka nyuma y’icyemezo gikomeye cyafashwe na nyina akamujugunya hasi maze umusore witwa Pat akiyemeza kumusama ataragwa hasi.
Ifoto ikurikira yerekana Pat acigatiriye mu gituza umwana yari amaze gutabara, na we ahanze amaso abarimo bahira mu nyubako babuze ubutabazi.
Umutangabuhamya wabibonye yatangaje ko Pat yasamiye umwana mu gituza (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu w’icyi cyumweru nibwo inkongi y’umuriro yafashe igorofa rya Grenfel Tower riherereye mu mujyi wa London. Umukobwa w’imyaka ine yaje kurokoka iyi mpanuka nyuma y’icyemezo gikomeye cyafashwe na nyina akamujugunya hasi maze umusore witwa Pat akiyemeza kumusama ataragwa hasi.

Ifoto ikurikira yerekana Pat acigatiriye mu gituza umwana yari amaze gutabara, na we ahanze amaso abarimo bahira mu nyubako babuze ubutabazi.

Umutangabuhamya wabibonye yatangaje ko Pat yasamiye umwana mu gituza cye nk’aho ari agapira ka Rugby

Ikibabaje ni uko nyina w’uyu mwana ashobora kuba yarahiriye muri iyi nzu dore ko bivugwa ko abarenga ijana bayihiriyemo.

Amakuru avuga ko abaganga basuzumye uyu mwana bagasanga nta kibazo yagize.

Kadeila Woods ni umwe mu babonye umwana ajugunywa hasi, ati “Uwo mubyeyi yafubitse ibitambaro ku mutwe w’umwana noneho amufatira hanze y’idirishya asakuza cyane yaka ubutabazi. Umuriro nawo wiyongeraga kurushaho. Byari nka saa mbili z’igitondo maze inzu yose yuzura ibyotsi.”

Pat (uwatabaye umwana) na we yavugaga cyane agira ati “Mujugunye ndamufata!" Wa mubyeyi na we ati “Oya, oya, oya ntibishoboka!”

Pat yakomeje kumwemeza ko abishobora noneho wa mubyeyi aba arekuye umwana.

Uwabirebaga wese umutima wagombye kumuvamo ariko Pat we yarimo yitegura kumusamira mu gituza kabishywe ari agapira ka rugby.

Pat akoze igikorwa cy’indashyikirwa, kimwe mu bikorwa by’ubutwari byabereye mu bwami bw’Ubwongereza mu myaka myinshi ishize.

Michael we avuga ko yari aryamye muri iyi nzu ndetse ngo ibyo byose byatangiye agisinziye ku buryo na sinyare (alrm systems) zitamukanguye ngo ahite yiruka.

Aragira ati “Nari ndyamye, nasinziye cyane ku buryo n’uwari buze yari bunterure akajyana.”

“Naje gukanguka, nitegereza hose muri iyo nzu, nta kibazo na kimwe rwose. Nagiye mu gikoni kunywa agatabi noneho mfunguye idirishya numva umugore avuga ngo “ndabona byakaze, byakaze!”

Michael avuga ko yahise afata mushiki we na sheri we abahungana asohoka muri iyo nyubako. Usibye akambaro k’imbere, nta kindi yari yambaye ahubwo abari hanze nibo bamutije umwenda arambara.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe,nabazagango iyonkongi yumuriro yatewe niki?

    Iyo utari bupfe ntushobora gupfa kuko niyo igena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa