Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita arohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Kivumu, Salom Niyonkuru, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bayamenye ahagana saa Tanu z’amanywa.
Ati “Twamenyesheje Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) ihita itabara umurambo wabonetse 13h30 ukuwemo na marine. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu mbere y’uko umurambo ushyingurwa.”
Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango. Yakoraga akazi k’ubushumba.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama (life jacket) akavuga ko n’iyo waba usanzwe uzi koga imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *