skol
fortebet

Perezida Ruto yahishuriye RDC ibanga ryayifasha kurangiza intambara ya M23

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ari i Kigali mu nama ya Africa CEO Forum mu mpera z’icyumweru gishize,Perezida wa Kenya,William Ruto yabwiye RDC ko kuganira na M23 aribyo bizatuma intambara bahanganyemo irangira.

Sponsored Ad

Perezida Ruto avuga ko ikibazo mu burasirazuba bwa Congo “kidashobora gukemuka hakoreshejwe ingufu za gisirikare, cyane cyane mu gihe bamwe mu bahanganye bashaka kuganira”.

Ati: “Ni yo mpamvu twasabye leta ya DR Congo kureba, ibishyizemo imbaraga, igakoresha uburyo buhari; inzira y’amahoro ya Nairobi… cyangwa inzira y’amahoro ya Luanda, na yo kandi ni uburyo bw’ibiganiro, cyangwa se ikabifatanya byombi.

“Gukoresha izo nzira zihari hakiri kare nibyo bizakemura iki kibazo hakiri kare.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, SADC - yohereje ingabo muri DR Congo kuva mu Ukuboza(12) umwaka ushize - yatangaje ko igiye gutangira ibitero bya gisirikare “byo kurangiza umutwe wa M23”.

Ruto uvuga ko azi iki kibazo, kuko Kenya yatanze ingabo mu mutwe w’ingabo z’akarere zagiye kugarura amahoro muri DR Congo, mu gihe M23 yasabwaga gushyira intwaro hasi ikajya mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko abayigize basubizwa mu buzima busanzwe. Ibintu bitashobotse kugeza ubu.

Yagize ati: “M23 yemeye kuva mu duce yari yarafashe, M23 yabajije ibibazo [ngo]; ‘turajya mu nkambi, dutange intwaro zacu mbere yuko tuganira? Cyangwa se turaganira maze tujye mu nkambi tuzi ibyo ari byo? Ese twashyira ibyo dusaba ku meza?’ Kandi ibyo byarumvikanaga kuri twese.”

Yavuze ko basabye leta ya Kinshasa kureba "uko yaganira n’abo baturage bayo kugira ngo tubashe gukemura icyo kibazo".

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya, yabwiye Radio Okapi ko “ibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba “u Rwanda ari rwo rufasha M23”.

Muyaya yavuze ko aho ibintu biri ubu “ni aho dufite ikibazo cyihutirwa”.

Yagize ati: “Hari ibikorwa birimo kuba byo gutegura ‘opérations’ za gisirikare hagati yacu n’ingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere, ari na cyo dushaka, kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Muri iki cyumweru, muri teritwari ya Masisi na Rutshuru haravugwa imirwano ikomeye hagati y’uruhande rwa leta na M23, ntibizwi neza niba ibitero SADC yavugaga byaratangiye.

None ku wa gatatu, umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko ingabo za leta “FARDC zagabye ibitero mu gitondo cy’uyu munsi” mu birindiro bya M23. Avuga ko ibitero bikomeje kandi ngabo za leta ubu zigenzura ibice bitandukanye yarondoye byo muri teritwari ya Masisi “nyuma yo guhunga” kwa M23, we yise ingabo z’u Rwanda. Ibi Ndjike yavuze ntacyo M23 irabivugaho.

Muri iyi ntambara, yaba ingabo za FARDC cyangwa inyeshyamba za M23 nta ruhande rukunze kuvuga ko ari rwo rwagabye ibitero, ahubwo impande zombi kenshi zivuga ko zatewe. Ibyatangajwe na Ndjike uyu munsi bishobora kumvikana nk’intangiriro z’ibitero bimaze iminsi bivuzwe ko birimo gutegurwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa