skol
fortebet

APR BBC yashyize hanze abakinnyi izakoresha mu mikino ya BAL yitabiriye muri Senegal

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urutonde rw’abakinnyi 12 APR BBC izaserukana mu mikino ya Sahara Conference muri BAL iteganyijwe tariki 4-12 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal.

Sponsored Ad

Ni urutonde rutagaragaraho Zion Styles, mu gihe William Robeyns yagizwe kapiteni nyuma yigenda rya Michael Dixon.

Iyi kipe izakinira i Dakar kuva kuwa 04 Gicurasi kugeza kuwa 12 Gicurasi 2024.

APR BBC igiye kwitabira Basketball Africa League (BAL) ku nshuro ya mbere, izatangira imikino yayo y’amajonjora ikina na US Monastir yo muri Tunisia ifite iri rushanwa mu 2022.

Aya makipe yombi ahuriye mu itsinda ryiswe Sahara Conference rizakinira muri Sénégal kuva tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024. Yiyongeraho kandi AS Douanes yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka ndetse na Rivers Hoopers yo muri Nigeria iryitabiriye ku nshuro ya mbere.

Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Mu mukino wa mbere APR BBC izahura na US Monastir tariki 4 Gicurasi, bukeye bwaho ikurikizeho Rivers Hoopers, ku ya 7 Gicurasi izakine na AS Douanes.

Imikino yo kwishyura n’ubundi izakurikirana nk’ibanza, aho uwa nyuma uteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2024.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya nyuma, mu gihe andi abiri azava mu mikino ya kamarampaka yose izabera i Kigali, tariki 24 Gicurasi kugeza 1 Kamena 2024 ubwo hazaba hamenyekana ikipe izasimbura Al Ahly yegukanye igikombe giheruka cyangwa se ikacyisubiza.

Iyi kipe y’Ingabo yaguze abakinnyi benshi nka Adonis Filer, Dario Hunt, Zion Styles, Noel Abadiah, Abdullah Ahmed na Chris Ruta. Aba biyongeraho abanyarwanda beza nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Ntore Habimana, William Robeyns n’abandi.

Gahunda y’imikino ya APR BBC

Kuwa Gatandatu, 04 Gicurasi: 22H30

US Monastir (Tunisia) vs APR BBC

Ku Cyumweru, 05 Gicurasi:

APR BBC vs Rivers Hoopers (Nigeria)

Kuwa Kabiri, 7 Gicurasi:

APR BBC vs AS DOUANES (Senegal)

Kuwa Kane, 9 Gicurasi:

APR BBC vs U.S. Monastir (Tunisia)

Kuwa Gatandatu, 11 Gicurasi:

Rivers Hoopers (Nigeria) vs APR BBC

Ku Cyumweru, 12 Gicurasi:

AS DOUANES (Senegal) vs APR BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa