skol
fortebet

Tchad: Gen. Mahamat Idriss Déby yemejwe nka Perezida w’igihugu Bidasubirwaho

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kane, tariki ya 16 Gicurasi, Inama y’Itegeko Nshinga ya Tchad yemeje ko Mahamat Idriss Déby ari perezida w’igihugu ku majwi 61%, arusha cyane abo bahanganye Succès Masra na Albert Pahimi Padacké.

Sponsored Ad

Mahamat Idriss Déby yatangajwe ko yatsinze nyuma y’Inama Njyanama imaze gusuzuma no kwemeza umubare w’amajwi, nubwo hari byinshi byahinduwe. Déby yatsinze afite 61,03%, akurikirwa na Minisitiri w’intebe na 18.54%, na Padacké n’amajwi 16.93%. Abitabiriye amatora bari 75,78%.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, uccès Masra yerekeje ku mbuga nkoranyambaga, yemera ko yatsinzwe ariko yari yabanje kubihakana avuga ko Mahamat yibye amatora.Inama Njyanama, yasabye gushyira hamwe kwa perezida mushya mu gukemura ibibazo by’igihugu.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo yateje imvururu zahitanye nibura abantu 10 i Ndjamena.Jenerali Déby w’imyaka 40, yashizwe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’aho Se , Idriss Déby Itno, yiciwe ku rugamba n’inyeshamba muri Mata 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa