skol
fortebet

Human Rights Watch yikomye u Rwanda rwanze kwakira umushakashatsi wayo

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umushakashatsi mu muryango Human Rights Watch, Clementine de Montjoye yatuye Leta y’u Rwanda umujinya, nyuma yo gushinja urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kumwangira kwinjira mu gihugu.

Sponsored Ad

Uyu ku rubuga rwe rwa X yavuze ko "ku wa Mbere nabwiwe ko "ntahawe ikaze mu Rwanda" nangirwa kwinjira mu gihugu. Ibi si ukwirukana HRW mu gihugu gusa, ahubwo ni ukugerageza kuniga itangwa ry’amakuru ku mateka y’uburenganzira [bwa muntu] mu Rwanda".

Uyu mugore kandi yagaragaje ko kuba yarangiwe kwinjira mu Rwanda byerekana ko hari "inenge ziri muri gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda" Kigali itifuza ko zikorwaho iperereza ryimbitse.

HRW mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi ari bwo abakozi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka bangiye Clémentine de Montjoye kwinjira mu Rwanda, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Uyu muryango wavuze ko De Montjoye yari yazanwe no kubonana n’abayobozi bagombaga guturuka muri za ambasade z’ibihugu by’amahanga.

Ngo akihagera yabwiwe ko adahawe ikaze kubera impamvu zitamenyekanye, ndetse indege ya Kenya Airways yari imuzanye mu Rwanda itegekwa guhita ihamuvana vuba na bwangu.

Umuyobozi Mukuru wa HRW yanenze u Rwanda kuba ruvuga ko buri wese ahawe ikaze, nyamara rukaba rwaranze ko uriya mushakashatsi wabo arwinjiramo; ibyo avuga ko byerekana ko "guverinoma yanga cyane iperereza ku burenganzira bwa muntu ndetse n’iperereza ryigenga iryo ari ryo ryose".

Yunzemo ko abategetsi b’u Rwanda bagakwiye kwisubira bakemerera De Montjoye kugaruka mu gihugu ndetse agakora akazi ke "nta nkomyi cyangwa ukukivangamo".

Umuryango Human Rights Watch washinje u Rwanda kwangira uriya mushakashatsi wawo kwinjira ku butaka bwarwo, mu gihe wo uvuga ko wari wabanje kumenyesha inzego zirimo Minisiteri y’Ubutabera na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ko azaza.

Wavuze ko n’ikimenyimenyi atari ubwa mbere De Montjoye yari aje mu Rwanda, kuko muri Kamena 2022 na Kanama 2023 yahaje gukora umushakashatsi nka buriya.

HRW ikunze kutajya imbizi n’u Rwanda kubera raporo zitavugwaho rumwe ikunze kurusohoraho, yavuze ko intandaro yo gutuma uriya mushakashatsi wayo yirukanwa ari raporo yasohoye mu mwaka ushize wa 2023.

Ni raporo ishinja Leta y’u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’abaturage barwo baba mu mahanga, ikarushinja "kubahiga ndetse no kubagirira nabi", ibituma babaho mu bwoba.

Iyo raporo igisohoka Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Yolande Makolo uyivugira yagaragaje ko ibyagaragajwe na HRW ari ibijyanye n’umurongo yo ubwayo imaze igihe yarafashe ku Rwanda.

Ati: "Bisa nk’aho HRW intego yayo ikiri ukugaragaza nabi ukuri ku Rwanda nk’uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira […] Uyu muryango ukomeje kugaragaza isura itari yo y’u Rwanda, isura isigaye mu mitwe yabo gusa.”

Yunzemo ko “U Rwanda ntiruzarangazwa n’abarwifuriza inabi ngo rubure gushyira imbere gahunda ya politiki rwihaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa