skol
fortebet

Amashyaka PL na PSD yongeye gutega lifuti mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abo mu mashyaka PL na PSD bemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Nyakanga 2024 nta mukandida bazatanga ahubwo bazashyigikira Perezida Kagame, umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi.

Sponsored Ad

Umunsi ubanziriza Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba taliki 15/7/2024 niwo Ishyaka PL rizaba ryizihirizaho imyaka 33 rimaze rishinzwe!

Muri iyo myaka rimaze, habayeho inshuro enye z’amahirwe ya Politiki yo kuba ryahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika (2003, 2010, 2017 na 2024) rikoreshamo amwe gusa (2010).

Icyo gihe PL yatanze Amb Prosper Higiro, Umukandida w’Igikundiro(uri ku ifoto) ngo arihagararire mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2010, birangira yemera ibyayavuyemo.

Ishyaka rya PSD naryo kuri iyi ngingo y’Amatora ntacyo rirusha PL kihariye. Banganya inshuro z’amahirwe bagize yo guhatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ayo bakoresheje yose arangana.

Mu matora ya 2010 na PSD nibwo yatanze Umukandida, Hon Jean Damascene Ntawukuriryayo wiyamamazaga avuga ko igihe kigeze! Gusa nawe yaje kwemera ibyavuye mu matora.

Bitavuze ko bafitemo ubwiganze, kugeza ubu PL iyoboye Inteko naho PSD ikayobora Sena!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa