skol
fortebet

Tanzania: Umugore yakatiwe urwa Pirato azira gusambanya umwana

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 57 yakatiwe n’urukiko rwo muri Tanzania igifungo cy’imyaka 29 kubera gusambanya umwana w’imyaka 8 ndetse akanamwanduza indwara zandurrira mu mibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, umugore witwa Desderia Mbwelwa, ufite imyaka 57, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 29, ariko amakuru arambuye ku cyemezo cy’urukiko ntabwo yari ataramenyekana.

Uru rubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batanu, barimo na muganga wasuzumye uwo mwana akemeza ko yari afite ibikomere kandi ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uwo mugore yireguye avuga ko ari umuntu ukuze ufite abana n’abuzukuru atunze ndetse ko atakora ayo mahano.

Avuga ku cyemezo cyafatiwe uwo mugore ,Umwunganizi we mu mategeko, witwa Me Frank Mwela, yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko kuko umukiriya we atasuzumwe kugira ngo byemezwe ko koko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko yateye uwo mwana.

Yagize ati: "Umukiriya wanjye ntibamupimye ngo bamusangemo izo ndwara, kandi umukiriya wanjye n’umutangabuhamya we bemeje ko batazirwaye kuko umwe mu batangabuhamya be ari umugabo we".

Ibitekerezo

  • uwo mugiranabi bamukatire nundi wese arebereho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa