skol
fortebet

Uganda: Umugore yihaye uburozi anaroga abana be batatu

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Sironko kiri gukora iperereza ku kuntu umugore waroze abana be batatu nawe akiroga

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Zakia Cherop w’imyaka 29, n’umuhungu we w’imyaka itanu bahise bapfa nyuma yo kurya uburozi kuri uyu wa Gatatu ushize.

Ibi bikaba byabereye mu Kagari ka Nabidago, mu Murenge wa Mutufu, mu gihe abandi bana babiri bakiriwe mu Bitaro by’Icyitegererezo by’akarere muri Mbale barembye.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, iperereza ry’ibanze rya polisi rivuga ko Cherop yashyize uburozi mu gikoma nyuma yo kukinywa, bagatangira kuruka mbere yo kujyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa polisi muri Elgon, Rogers Taitika, avuga ko Francis Matsanga w’imyaka 5, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Budadiri, mu gihe Cherop yapfiriye ku Bitaro bya Mbale.

Abandi bana babiri, Mervin Wabomba w’imyaka 10 na Sam Mazaki w’imyaka 7 baracyari mu bitaro.

Taitika yagize ati "Bivugwa ko Cherop yari yarashakanye na Samuel Gidudu, umusirikare wa UPDF ubarizwa mu kigo cya gisirikare cya Magamaga. umugabo ariko, yaje guta umuryango bakaba bari babayeho birwanaho,"

Yongeyeho ati " Ku itariki 5 Kamena 2023, bwana Gidudu yagarutse mu rugo ariko yanga kurara mu cyumba kimwe n’umugore we. ndetse yitekeraga ibyo kurya bye. ibi bivugwa ko byateye Cherop gukeka ko afite undi mugore maze kubera umujinya afata icyemezo cyo kwiroga n’abana be batatu,"

Uyu akomeza avuga ko ibintu by’umukara bikekwa ko ari uburozi bwakoreshejwe byasanzwe mu bikombe bakoresheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa