skol
fortebet

Abadepite basabye ko Minisitiri na Meya nabo bajya baryozwa ibihombo mu masoko ya Leta

Yanditswe: Friday 05, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu basabye ko mu mushinga w’Itegeko rigenga amasoko ya Leta hashyirwamo ingingo ivuga ko abayobozi bagomba kongerwa mu babazwa amakosa yabaye mu itangwa ry’ amasoko.
Ibi byavugiwe mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye na Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) nk’uhagarariye Guverinoma . Iki kiganiro cyavugaga ku (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu basabye ko mu mushinga w’Itegeko rigenga amasoko ya Leta hashyirwamo ingingo ivuga ko abayobozi bagomba kongerwa mu babazwa amakosa yabaye mu itangwa ry’ amasoko.

Ibi byavugiwe mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye na Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) nk’uhagarariye Guverinoma . Iki kiganiro cyavugaga ku mushinga w’ itegeko rigenga amasoko ya Leta.

Abadepite bagize PAC ikuriwe na Hon Nkusi Juvenal bakoresheje ingero zitagira umubare berekana uburyo Leta yahombye za miliyari zitabarika mu mishanga imwe n’imwe n’amasoko yatanzwe na Leta ariko hakabura ubazwa uruhare muri ibyo bihombo.

Nk’ uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje Abadepite bavuga ko byose Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze bipfira mu nyigo zidakozwe neza, n’izindi mpamvu nk’uruhare ruke rw’abayobozi (Abafite inshingano za politiki) batererana Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari (Chief Budget Manager) uyu ahenshi aba ari Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri cyangwa Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akarere, nibo bacunga amafaranga.

Bumvikanye ku mpinduka za zimwe mu ngingo ziri mu itegeko ngenga rigena imitangire y’amasoko ya Leta, nk’aho igenamigambi ry’amasoko ya Leta ryajyana n’uko amafaranga azasohoka kandi amenshi akajya mu kubaka igikorwa aho kugenda ku nyigo, kuko ngo 70% by’amafaranga hari aho basanze ashirira mu nzira zo gutanga isoko.

Ingingo ya 21 y’iri tegeko iha inshingano abanyepolitiki yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’isoko ryatanzwe niyo yatandukanyije ku buryo bukomeye Abadepite na Minisitiri, bamwe bashyigikiye ko habaho uruhare rutaziguye rwa Minisitiri, Mayor cyangwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mu gukurikirana isoko rya Leta hazaba igihombo na we akabazwa uruhare rwe, undi we akabona habamo kugongana.

Hon Karenzi Theoneste Visi Perezida w’iyi Komisiyo ya PAC yagize ati “Twagiye dusanga iyo habaye ikosa umuyobozi yitakana abandi batanze isoko avuga ko we nta ruhare yabigizemo.”

Avuga ko kuba habaho uruhare runaka rw’Umuyobozi wahigiye igikorwa runaka Leta ikaza kugitangamo isoko ngo gikorwe, byatuma ataba ntibindeba byanaba ngombwa habayemo ikibazo na we akabazwa uruhare rwe.

Yahise atanga urugero rw’inyubako akarere ka Bugesera gakoreramo yatwaye miliyari enye zirenga kure cyane ku mafaranga yari ateganyijwe, akibaza uzabazwa igihombo niba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere gusa, Umuyobozi w’Akarere uzayikoreramo yigaramiye.

Hari naho Hon Karenzi yavuze ko usanga ‘ruswa’ mu masoko ya Leta yasangiwe na benshi ariko hakazakurikiranwa ubarwa ko ari we watanze isoko.

Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC yavuze ko umurongo Abadepite akuriye bahagazemo ari uwo gukurikiza ibiri mu itegeko no gushaka gusha ‘system’ iha icyuho ruswa, ngo ntibashaka ko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amafaranga aba ari we ufatwa nk’uwica agakiza kuva isoko ritangiye kugera rirangiye ibintu bikazapfa Umuyobozi w’ikigo cyangwa Minisitiri atazi aho byapfiriye.

Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yatsimbaraye ku kuvuga ko Umuyobozi w’Akarere cyangwa Minisitiri afite inshingano politiki, bityo ko kumushyira mu by’amasoko byatuma habaho kugongana mu nshingano n’Umuyobozi ushinzwe Amafaranga ahanini aba afatwa nk’Umutekinisiye.

Gusa yavuze ko niba ikibazo kigaragara mu bihombo Leta itezwa n’amasoko yayo ari inyigo zitanoze, hakwiye kubaho komite ishinzwe isoko ifite ubumenyi bujyanye na ryo, ndetse urwego rwatanze isoko ryo kubaka cyangwa gukora uwo murimo rugashaka izindi nzobere z’ahandi zigatanga inama kuri iyo nyigo zigaragaza ibyakosoka.

Iyi ngingo impande zombi ntizayumvikanyeho, Guverinoma isaba ko yayifata bakazajya kuyiganiraho.

Isesengura – Biragoye guhamya ko imishinga ya Leta ihombywa n’inyigo zikorwa nabi, cyangwa ubumenyi buke bw’abazikora, Abadepite bagaragaje ruswa iba mu masoko ya Leta, ariko umuntu yakwibaza igituma Abanyepolitiki bahunga inshingano yabo mu gukurikirana amasoko ya Leta.

Itegeko rigiyemo ingingo yo guha inshingano umunyepolitiki ukuriye ikigo, Minisiteri cyangwa Akarere, na we akagira uruhare mu itangwa ry’isoko, icyo gihe yaba aziritswe n’itegeko ku buryo na we yazabazwa uruhare mu gihombo isoko ryateje Leta.

Umunyepolitiki yashoboraga gutegeka Umuyobozi Mukuru uhinzwe amafaranga uwo azaha isoko atitaye ku bushobozi afite, cyangwa yariyemo ‘akantu’, ariko amakosa akazajya ku mutwe w’uyu bivuga ko ari we utanga isoko.

Hon Nkusi Juvenal avuga ko Yezu ari we wikoreye umusaraba w’abandi bantu wenyine, ko PAC yamaze gufata umurongo ko abanyepolitiki bakwiye kubazwa uruhare mu masoko ya Leta yatanzwe mu bigo bakuriye.

Ibi biganiro byakomeje no ku zindi ngingo zose zaba zifite aho zifutamye muri iri tegeko ngenga rigena itangwa ry’amasoko ya Leta.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose tubifitiye ingero hano mumajyepfo uhusanga ba meya bashyira abakozi babatoneshwa babo muri serivise zamsoko muburyo butemewe namategeko kidurango bajye babonuko bisahurira ntankomyi, ugasangaho umukozi agiyemo muburyo bwemewe ariko bakabona batamubonaho ayomahirwe ntibatume ahumeka bakamuhoza kunkeke zibihano, ibifungo nandi matotezwa kugeza bamuhanantuye bakizamurira abayiboke babo babifitiye iyo mu mirenge cg mutugari!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa