Abantu bagera kuri 40 bishwe n’ihirima ry’imisozi ryatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Kane mu burasirazuba bwa Uganda.
Ababarirwa mu magana baburiwe irengero. Leta ya Uganda itangaza ko amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi boherejwe muri ako gace byabereyemo, kari hafi y’umupaka na Kenya.
Amazi y’iyi mvura yakumunzuye ibyaro bimwe n’isoko biri mu karere ka Bududa mu burasirazuba bwa Uganda.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko hari gutekerezwa ku buryo bwo kwirinda ibindi biza nk’icyo.
Yongeyeho ati: "Nihanganishije imiryango yabuze abayo muri iki kiza."
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge ishami ryawo rikorera muri Uganda, watangaje iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter igaragaza aho byabereye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *