skol
fortebet

Abahindekazi bafitiye umujinya Miss India yorohereza cyane abakobwa b’abazungu

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Irushanwa rya Miss India rikomeje gutuma abakobwa b’Abirabura mu gihugu cy’Ubuhinde baryanga urunuka kubera ko rikunze gufasha abakobwa b’Abazungu,abirabura bagashyirwa ku ruhande.

Sponsored Ad

Iri rushanwa rihindura burundu ubuzima bw’umukobwa uritwaye,ntiryorohera abirabura kuko ngo abazungu aribo bakunze guhabwa amahirwe iyo hari gukorwa amajonjora y’abagomba kuryitabira.

Ifoto y’abageze mu cyiciro cya nyuma mu guhatanira ikamba rya "Miss" w’Ubuhinde uyu mwaka yatumye benshi bacika ururondogoro kuri Twitter ubwo umwe mu bayikoresha yabazaga ati: "Ni iki kitagenda kuri iyi foto?"

Abantu benshi banditse kuri iyo foto bahise bavuga uburyo aba bakobwa bose basa, ari inzobe cyane kandi bafite imisatsi miremire. Bamwe bagatebya bati: "Ni umukobwa umwe".

Abakobwa benshi mu Buhinde bifuza kuba ba "Miss" kuko ubuzima bwabo buhita buhinduka, kubigeraho bigasaba bamwe guhinduka wese.

Ababonye iyo foto bose bababaye bavuga ko bavuga ko igaragaza ikibazo cy’irondaruhu kiri muri iki gihugu cy’Ubuhinde by’umwihariko mu irushanwa rya Miss India.

Ikinyamakuru BBC kivuga ko abanenga iri rushanwa bavuga ko abaritegura bashima cyane abakobwa b’Abazungu biturutse ku muco wagiye uzamurwa n’abacuruza amavuta ahindura uruhu.

Kuva mu myaka ya 1990, ibyo gutora ba "Miss" ni umushinga urimo n’ubucuruzi bukomeye mu Buhinde. Abakobwa batowe bagiye bavamo abakinnyi ba filime n’ibyamamare.

Mu gihugu hashinzwe amashuri menshi atoza abakobwa bashaka kuba ba "Miss", gusa ntibisaba kubyigira gusa, abatsinze bose baba bafite uruhu rwera.

Mu Buhinde hari inkubiri ikomeye cyane y’Abiraburakazi basigaye bagura amavuta ahindura uruhu cyane aho bayakoresha bahindura uruhu rwabo kuva ku ntoki, mu maso kugera no ku myanya y’ibanga.

Abakobwa b’Abirabura barahangayitse cyane kuko ngo Umwiraburakazi ntabwo akundwa nk’umuzungu ndetse Ibyamamare bikomeye iayamamaza bivuga ko afasha abayakoresha kubona imirimo myiza, kubona urukundo no kubona umugabo.


Bamwe mu Bahindekazi ntibibona muri Miss India

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa