skol
fortebet

Umumisiyoneri w’umunyamerika akurikiranyweho gushaka gutera icyorezo gikomeye abasangwabutaka bo muri Brazil

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Abamisiyoneri bo muri USA,Steve Campbell n’umugore we Robin barashinjwa kujya ku kirwa gituwe n’abitwa aba Hi-Merimã bagashaka kuba teza icyorezo gikomeye cyane,none kuri ubu bakurikiranyweho gukora Jenoside.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Campbell akurikiranyweho gushaka kwinjiza iki cyorezo mu baturage biberaga mu mashyamba mu kwezi gushizeashaka kubarimbura.

Uyu mumisiyoneri wo mu itorero rya Baptist Church riherereye ahitwa Maine muri USA,arashinjwa kugerageza gushaka gukora jenoside akabikora atera aba baturage icyorezo gikomeye cyane.

Umuryango ushinzwe kurengera abasangwabutaka muri Brazil,FUNAI,ukurikiranyeho uyu munyamerika kwinjira mu muryango w’aba Hi-Merimã mu kwezi gushize, yarangiza agashaka kubarimbura bose.

Mu minsi ishize nibwo abasangwabutaka bo muri Brazil bishe umunyamerika witwa John Chau w’imyaka 27 bamuhoye kujya kubigisha ijambo ry’Imana kandi bo babifata nko gushaka kubakura ku butaka bwabo bamaze imyaka 300 batuyeho.

Aba basangwabutaka b’aba Hi-Merimã bibereye mu isi yabo ndetse ntibazi iby’ikoranabuhanga ryateye hirya no hino ku isi kuko bibera mu mashamba kure y’imijyi.

Campbell n’umugoe we Robin bagiye kuri iki kirwa bagiye kwigisha Bibiliya no kuvura aba basangwabutaka ariko kuri ubu bakurikiranyweho gushaka kubatsemba.

Umuryango wa Survival International watangaje ko uyu mumisiyoneri yashatse gukora amahano yo kurimbura aba bantu ariko atigeze abigeraho.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Brazil cyatangaje ko uyu mumisiyoneri yinjiye muri aba baturage atabiteguye ubwo yarimo yigishaga Abahindi bitwa Jamamadi baturanye, uko GPS ikora.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa