skol
fortebet

Abantu 10 barakekwaho kwiba ibiryo by’ impunzi muri Uganda

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Abo bantu ngo bibye ibiribwa byari bigenewe impunzi ziri mu nkambi y’ ahitwa Kyaka II yakira impunzi ziva muri Repubulika Iharanira Demukarasi.
Abakekwa barimo abayobozi b’ umuryango ushinzwe kwita ku mpunzi Danish Refugee Council (DRC) na bamwe mu mpunzi bapakiye ibiribwa mu bikapu bakorera n’ amajerekani y’ amavuta mu ijoro ryo ku wa Kabiri.
Uyu muryango DRC ufite inshingano yo gukura ibiribwa bubiko bw’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ushinzwe ibiribwa ku Isi, WFP ukabigeza ku mpunzi. (...)

Sponsored Ad

Abo bantu ngo bibye ibiribwa byari bigenewe impunzi ziri mu nkambi y’ ahitwa Kyaka II yakira impunzi ziva muri Repubulika Iharanira Demukarasi.

Abakekwa barimo abayobozi b’ umuryango ushinzwe kwita ku mpunzi Danish Refugee Council (DRC) na bamwe mu mpunzi bapakiye ibiribwa mu bikapu bakorera n’ amajerekani y’ amavuta mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Uyu muryango DRC ufite inshingano yo gukura ibiribwa bubiko bw’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ushinzwe ibiribwa ku Isi, WFP ukabigeza ku mpunzi.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku UNHCR ryabwiye Dail monitor ibyo biribwa byibwe byagurushirijwe mu mugi ya Kyegegwa na Hapuyo.

UNHCR ivuga ko yatangiye iperereza bamwe mu bayobozi bagaragaraye mu ku gicuku batwaye ibiribwa mu makamyo.

Umwe mubayobozi mu karere Madamu Mary Nyakweera yemeje amakuru y’ ubu bujura.

Ygize ati “Nibyo abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiribwa bigenewe impunzi biragaruzwa ariko ababyibye batawe muri yombi”.

Umuyobozi wa polisi mu karere bwana Benon Byamukama yavuze ko abakekwa bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Kyegegwa kugira ngo bahatwe ibibazo.

Inkambi ya Kyaka II yakira impunzi 500 buri munsi bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa