skol
fortebet

Abantu 3 barokotse by’igitangaza impanuka y’indege ubwo bari bagiye kureba umukino wa Manchester United [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umupilote Stuart Moore n’abana abereye nyirarume barimo Jack Moore na Billie Manley barokotse impanuka ikomeye y’indege kuri iki Cyumweru ubwo bari bagiye kureba umukino wa Manchester United kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Jack Moore w’imyaka 19 na mushiki we Billie Manley bari mu ndege yari itwawe na nyirarume,ikora impanuka igwa ku butaka irashya abagenzi bari hafi aho bakora igikorwa cy’ubutwari bayibakuramo iri gushya babajyana ahantu hari umutekano.

Uyu muryango watabawe n’abamotari babiri barimo uwahoze ari umusirikare,bari hafi y’aho iyi mpanuka y’indege yabereye,babakura muri iyi ndege iri gushya ari bazima.

Aba bantu bari baturutse mu majyepfo ya Wales bahuye n’uruva gusenya ubwo indege yabo yagiriraga ikibazo mu kirere,umupilote wayo Stuart Moore ayigusha mu muhanda rwagati ahitwa A40 mu gace ka Monmouthshire.

Nyuma yo gutabarwa bagakurwa muri iyi ndege yashyaga aba bantu uko ari 3 bahise bajyanwa kwa muganga cyane ko bari bagize ibikomere bidakanganye.

Motari Daniel Nicholson wahageze bwa mbere yagize ati “Twumvise abantu 2 bari gusaba uvufasha indege iri gushya.Twabanje kugira ubwoba bwo kubakuramo.
Nakuruye umukobwa nkoresheje umukandara avamo hanyuma na pilote azana ikiganza turamukurura.

Mugenzi we Joel Snarr bari kumwe yunzemo ati “Ni igitangaza ko nta muntu cyangwa imodoka yari mu muhanda.”

Ba kizimyamwoto bagera kuri 19 bageze aho yiyi ndege yakoreye impanuka cyane ko havaga umwotsi mwinshi cyane.

Jack warokotse yavuze ko ari igitangaza ko we n’abagize umuryango we barokotse iyi mpanuka y’iyi ndege yahiye ikaba umuyonga.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa