skol
fortebet

Abanya Pakistan batwitse amabendera y’Ubuhinde basaba ingabo zabo kubuha isomo rikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Abaturage ba Pakistan babyutse bafashe amabendera y’iki gihugu bafite ibyapa byinshi bivuga ko bashyigikiye ingabo zabo ndetse bifuza ko zakomeza kujya mbere mu guhashya Ubuhinde.

Sponsored Ad

Nyuma yo kurasa indege 2 z’Abahinde ndetse bagafata mpiri umupilote umwe wari utwaye imwe mu ndege,abayobozi ba Pakistan bavuze ko baramurekura kuri uyu wa Gatanu bamwambutse umupaka mu mahoro.

Imran Khan minisitiri w’intebe wa Pakistan yavuze ko ku munsi w’ejo bazarekura uyu mupilote witwa Abhinandan Varthaman mu rwego rwo kugaragariza isi yose ko nta rwango bafitiye Ubuhinde ndetse ngo ibihugu bikomeye bikeka ko hagiye kuba intambara bimenye ukuri.

Abanya Pakistan bo mu gace kitwa Quetta biriwe bigaragambya bafite amabendera y’igihugu cyabo ndetse bafite ibyapa bibwira ingabo zabo ngo “Mujye mbere,igihugu cyose kirabashyigikiye.”

Bamwe mu banyapolitiki mu Buhinde nabo barifuza ko igihugu cyabo cyategura ibitero mu ibanga kikarasa inyeshyamba za Pakistan.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ingabo z’ubuhinde na Pakistan zakozanyijeho zikoresheje intwaro ntoya mu gace ka Kashmir ndetse indege z’intambara z’ibihugu byombi zikomeza kuzenguruka ikirere cy’iyi ntara.

Ubuhindi buheruka gukozanyaho na Pakistan mu mwaka wa 1971 ubwo barwaniraga byeruye kwigarura aka gace ka Kashmir gusa kuri iyi nshuro ubwoba ni bwose ku isi kuko ibi bihugu bifite ibitwaro bya kilimbuzi,biramutse bibikoresheje byakwangiza isi cyane.






Abanya Pakistan barifuza ko Leta yabo yatera Ubuhindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa