skol
fortebet

Abanyamategeko bakomeye muri Uganda basabye Leta kurekura Abanyarwanda baherutse gufatwa

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Itsinda ry’abanyamategeko bakomeye muri Uganda ryasabye Leta ya Museveni kurekura abanyarwanda 2 baherutse gufatirwa muri iki gihugu bagiye mu birori bya batisimu,bakabafungira ahantu hatazwi.

Sponsored Ad

Aba banyarwanda barimo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 bashimutiwe muri Uganda kuwa 26 Gicurasi 2019 ubwo bari bagiye mu birori by’umuvandimwe wari wabatijwe bahagurukije aba banyamategeko basabye Leta ya Uganda ko yabarekura.

Itangazo umwe muri aba banyamategeko yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu rigira riti “Leta ya Uganda niyanga kumva ibyemezo by’urukiko byo kurekura aba banyarwanda,bazaba bagaragaje ko batubaha amategeko.”

Aba banyamategeko bavuze ko gufata abantu hagashira amasaha 48 utarabageza imbere y’urukiko ari ukwica amategeko ndetse bavuga ko guverinoma ya Uganda yatsinzwe kuko yananiwe kubaha amategeko.

Aba banyamategeko bagize bati "Bafashwe mu buryo budakurikije amategeko.Ntibahawe amahirwe yo kuvugana n’imiryango yabo,ababunganira mu mategeko n’abaganga.Bamwe bashobora no kutazongera kuboneka.Nimubona uyu mwanzuro w’urukiko,ntimuzane aba banyarwanda bafashwe imbere y’urukiko muzaba muciye amazi urukiko."

Umuvigizi wa Guverinoma ya Uganda Ofonwo Opondo yavuze ko zimwe mu nzego z’umutekano zanga guha amakuru inkiko zisiga isura mbi Guverinoma ya Uganda.

Abayobozi ba Uganda bavuze ko bafunze aba bagabo kuko ari abatasi b’u Rwanda ndetse ngo bari kubahata ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa