skol
fortebet

Abapolisi ba Tanzania barashe Abarundi 24 bafatiye ku butaka bwabo bitwaje intwaro

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Tanzania batangaje ko barashe abantu 24 bari bitwaje intwaro ubwo bari mu mukwabu wo guhiga abagizi ba nabi bari bihishe mu mashyamba ari ku mupaka utandukanya iki gihugu n’Uburundi.

Sponsored Ad

Nkuko komanda wa Kigoma, Martin Otieno, yabitangaje kuwa Gatatu w’iki Cyumweru,Polisi imaze ukwezi ihiga bukware inyeshyamba zihishe mu mashyamba aherereye ku mupaka wa Tanzania n’Uburunsi ariyo mpamvu barashe aba Barundi 24.

Yagize ati “Polisi yabashije kwica abanyabyaha 24.Habayeho gukozanyaho hagati ya polisi n’abo banyabyaha mu bice bitandukanye.Twafashe imbunda 14 za AK47,izindi mbunda 3 ndetse na magazine 350.Abofisiye bacu 2 barakomeretse.”

Uyu Komanda wa Kigoma yavuze ko aba banyabyaha barashwe bakomoka mu Burundi aho yemeje ko bakomoka muri iki gihugu kidafate gahunda muri politiki.

Martin Otieno yavuze ko igihugu cy’Uburundi gishaka kohereza izi nyeshyamba ngo ziteze umutekano muke muri Tanzania nayo imere nkabo.

Bikomeje kuvugwa ko zimwe mu nkambi z’impunzi z’Abarundi muri Tanzania arizo ziturukamo izi nyeshyamba zishinjwa gushaka guhungabanya umutekano wa Tanzania ariko Martin Otieno yavuze ko abapolisi ba Kigoma baryamiye amajanja kandi biteguye kuziras.

Ibitekerezo

  • Izo nyeshyamba nizitahe ziyoboke cyangwa ziraswe. Nta zindi nyeshyamba dushaka muri EAC ndetse nizabakongomani zigomba kuva kubutaka bwu Rwanda izifite ibyaha zikajyana mu rukiko kuko ari abakongomani bazahanwa hakurikije itegeko rya Kongo, abantu bamaze imyaka irenga 20 bizavamo nk’ibyabaye muri Kivu muri 1997 bajya kuvanaho Mobutu ibyo Kongo nizereko ibizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa