Kigali

Abashakashatsi bavumbuye ikintu kidasanzwe ku bwonko bw’umuntu nyuma yo gupfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 November 2018 Yasuwe: 3882

Abahanga mu by’ubuzima bavumbuye ko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukora amasegonda make nyuma yo gupfa ndetse ko buri muntu wese amenya ko yapfuye mbere y’uko ubwonko buhagarara gukora.

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukora amasegonda make mbere y’uko buhagarara ndetse umuntu amenya ko yapfuye.

Aba bahanga mu by’ubuzima bavuze ko abarwayi bamenya ibiri kubakorerwa mu masegonda make iyo bimaze kuvugwa ko bapfuye ndetse ubwonko bw’umuntu bumara umwanya runaka bukora iyo umutima wahagaze.

Byavuzwe ko abantu bicwa n’imitima bamara umwanya munini ubwonko bwabo bukora ndetse bazi ibiri kubakorerwa mbere y’uko bashyingurwa ndetse n’umutima wabo utarahagarara burundu.

Abaganga b’inzobere bavuze ko haramutse hakoreshejwe ubuhanga runaka umuntu ashobora kuzurwa habura gato ngo umwuka umushyiremo cyane ko ubwonko bumara amasegonda make bukora.

Aba baganga bavuze ko uburyo bwo kuzura abantu cyangwa gushitura imitima y’abantu bwitwa CPR,bituma 50 ku ijana by’amaraso ubwonko bukenera kugira ngo umuntu yongere agaruke mu buzima.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr Sam Parnia n’ikipe ye yo muir kaminuza yitwa Stony Brook University yo mu mujyi wa New York muri USA, mu ishuli ry’ubuganga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abayoboke ba Martin Fayulu bamutengushye bikomeye ku munsi wa mbere...

Ku munsi wa’ejo Taliki ya 21 Mutarama 2019,nibwo abayoboke ba Martin Fayulu...
22 January 2019 Yasuwe: 3260 0

Rwamagana: Ikirombe cyahitanye abantu 14 bacukuraga amabuye...

Mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana,Ikirombe gicukurwamo amabuye...
21 January 2019 Yasuwe: 1150 0

Felix Tshisekedi yemejwe bidasubirwaho ko ariwe perezida mushya wa...

Urukiko rwigenga rurinda itegeko Nshinga rwatangaje ko Felix Tshisekedi...
20 January 2019 Yasuwe: 2673 1

Perezida Museveni arashinjwa kugira uruhare runini mu kwica amatora yo...

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni arashinjwa na bamwe mu...
17 January 2019 Yasuwe: 6461 0

Kamonyi:Coaster yagonganye n’ikamyo ya RAB bamwe mu bagenzi bahasiga...

Kuri uyu wa Kane,Taliki ya 17 Mutarama 2019, mu karere ka Kamonyi ahazwi...
17 January 2019 Yasuwe: 10334 2

Al Shabab yavuze ko Trump ariwe watumye bagaba igitero muri...

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab watangaje ko wahisemo kugaba igitero kuri...
17 January 2019 Yasuwe: 3840 1