Abashinzwe umutekano muri Kaminuza y’ u Rwanda bahondaguye umunyeshuri bamugira inoge
Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016
Siboyintore Felix wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’Uburezi,(UR- CE) yakubiswe n’abacunga umutekano ku marembo y’ikigo, kugeza ubwo yakomeretse bikomeye agahita ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza uyu mwaka, nibwo ibi bibazo byabaye. Amashusho yafashwe n’Abanyeshuri yerekana abashinzwe umutekano bivugwa ko umwe ari Nsengimana Jean Bosco undi akitwa Uwimanimpaye Alexis, bakubita imigeri uyu (...)
Siboyintore Felix wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’Uburezi,(UR- CE) yakubiswe n’abacunga umutekano ku marembo y’ikigo, kugeza ubwo yakomeretse bikomeye agahita ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza uyu mwaka, nibwo ibi bibazo byabaye. Amashusho yafashwe n’Abanyeshuri yerekana abashinzwe umutekano bivugwa ko umwe ari Nsengimana Jean Bosco undi akitwa Uwimanimpaye Alexis, bakubita imigeri uyu musore bamucuritse amaguru bayafatiye hejuru.
Umwe mu bakozi bo muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko amakuru yahawe n’uwinjiranye n’uwakubiswe, avuga ko yazize kuba atari afite ibyangombwa byo kwinjira nubwo bikekwa ko hari ikindi bapfaga.
Ati “Yambwiye ati ’twinjiranye banyaka ibyangombwa ndabibereka, we babimubajije, ari kubasobanurira kuko ni umuntu uba mu kigo, arazwi, ahagarariye itorero ry’imbyino za gakondo, noneho umwe muri abo babiri amukubita urushyi, aramwishyura. Bamwinjiza mu kantu k’akumba kari hano bamurambika hasi baramukubita cyane’”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *