skol
fortebet

Abasirikare 2 b’Amerika baraye biciwe muri Afghanistan

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

Abasirikare babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika baraye biciwe ku rugamba rwo muri Afghanistan ku musi wa mbere, nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu burengeraziba bw’isi byiyemeje gufatanyiriza hamwe kurwanya umwanzi, OTAN.

Sponsored Ad

Aba basirikare babiri baraye biciwe mu karere kitwa Shawalikot muri Kandahar n’abanya Afghanistan bikekwa ko ari aba Taliban.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’aho umunyamabanga wa Amerika, Mike Pompeo atangaje ko iki gihugu kirimo gushaka uko cyagabanya abasirikare bacyo muri Afghanistan.Abasirikare 12 b’Amerika bamaze kwicirwa muri Afghanistan uyu mwaka.

Kuva mu mwaka ushize, Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu biganiro n’Abatalibani kugira ngo basinye amasezerano yo guhagarika intambara imaze imyaka 18.

Perezida w’Amerika Donald Trump aherutse gutangaza ko yifuza ko mbere y’amatora yo mu 2020, abasirikari ba Amerika baba baratangiye kuvanwa muri Afuganistani, nkuko byatangajwe na Mike Pompeo kuri uyu wa mbere.

Amazina y’aba basirikare ntiyatangajwe kubera ko ngo bigomba kumenyeshwa imiryango yabo mbere hanyuma akabona gutangazwa nyuma y’amasaha 24

Ibitekerezo

  • Nubwo babishe,nabo nta kandi kazi bakora uretse KWICA.Ni abicanyi bishe abandi bicanyi.Imana itubuza Kurwana no Kwicana.Muli Zaburi 5:6,havuga ko "Imana yanga umuntu wese umena amaraso",ndetse muli Matayo 26:52 havuga ko abarwana bose Imana izabica ku munsi wa nyuma.Imana idusaba gukundana,ndetse ikadusaba gukunda abanzi bacu.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya mu ntambara zo muli iyi si,ahubwo ubabwirwa nuko bajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’imana.Intwaro yabo ni Bible.Abo nibo Imana izaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi izabazura ku munsi w’imperuka wegereje.

    Nonese donati turampu umugorewe ninde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa