skol
fortebet

Abasirikare basabye kongezwa umushahara bahanishijwe gukora pompage 10

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagaragaye atera pompaji (press-ups) 10 we n’abasirikare bari baje mu biro bye basaba kongezwa umushahara.

Sponsored Ad

Dr Abiy Ahmed ntiyishimie kubona abasirikare bajya kumureba banitwaje intwaro zabo, niyo mpamvu yahise abaha igihano cyo gukora pompaji 10 buri umwe kandi na we arabikora.

Aba basirikare bagera kuri magana binjiye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe basaba ko umushahara bakorera uzamurwa.

Hari benshi bagize ubwoba bibwira ko aba basirikare bateza umutekano muke kuko igikorwa cyabo cyakurikiwe no gukuraho Internet amasaha make.

Gusa imitima yasubiye mu gitereko nyuma yo kubona ko abasirikare bakoze igihano bahawe kandi bakagikora baseka bisa n’abishimanye na Minisitiri w’Intebe bigaragara ko ikibazo cyakemutse mu bwumvikane.

Ku wa gatatu mu gitondo abasirikare bari batangiye kugendagenda hafi y’ahari Ingoro ya Perezida bafite imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikovs hari n’abitwaje imbunda zikoreshwa na ba mudahusha.

Aba basirikare basabwe gushyira imbunda hasi bakabona kwemererwa kwinjira mu Biro bya Perezida.

Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Ahmed Abiy yababwiye ko aziga ikibazo cyabo ariko yavuze ko n’abandi bakozi ba Leta badahembwa neza bitewe n’amikoro make y’igihugu.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko yababwiye ati “Tugomba gukoresha amafaranga mu migambi y’iterambere. Twahemba buri wese neza ariko bikarangira nta terambere tugezeho.”

Muri Mata 2018 nibwo Dr Ahmed Abiy yageze ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yamaze imyaka itatu abo mu bwoko bwe bwa Oromos basaba ko habaho impinduka na bo bakitabwaho nk’abagize umubare munini w’abatuye Ethiopia.

Abiy yazanye impinduka nyinshi mu gihugu harimo no kwiyunga na Eritrea ubusanzwe itaracanaga uwaka na Ethiopia kuva mu 1998. Uyu mugabo yarekuye imfungwa nyinshi za politiki, ndetse anatanga imbabazi ku bari mu mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta harimo na Oromo Liberation Front (OLF), ubu abayigize bavuye mu ishyamba baratahuka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa