skol
fortebet

Abasore babiri bashinjwa kwica umukobwa wigaga muri kaminuza yahoze izwi nka KIST bagejejwe imbere y’ubutabera

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Abasore babiri bakekwaho kwica Sandrine Imanishimwe wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bagejejwe imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Tariki 8 Nzeri 2019 nibwo muri UR-CST habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, aboneka yapfuye afite ibikomere ku mutwe.

Guhera ubwo iperereza ryahise ritangira abasore babiri barimo Niyigaba Emile bakundanaga ndetse na Nsengimana Emmanuel batabwa muri yombi nibo bakurikiranyweho icyaha cyo kwica nyakwigendera.

Nyuma yo kunyura imbere y’Ubugenzacyaha bakemera icyaha, bagashyikirizwa ubushinjacyaha, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019 baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwitabirwa n’abo mu muryango wa nyakwigendera barimo na se umubyara.

Abaregwa bakigezwa imbere y’inteko iburanisha batangaje ko biburanira, batangira bahakana ibyaha baregwa.

Umushinjacyaha yavuze ko impamvu barega aba ishingiye ku bimenyetso bihari ndetse n’inyandikomvugo bo ubwabo bikoreye mu iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha aho bemeraga icyaha.

Umushinjacyaha avuga ko Niyigaba Emile yari asanzwe ari umukunzi wa Sandrine ariko mbere gato y’uko apfa ngo bari bashyamiranye kugeza ubwo uyu mukobwa yandikiye urwandiko umusore amumenyesha ko urukundo rwabo baruhagarika bitewe n’uko yamubonanaga n’abandi bakobwa.

Uru rwandiko ubushinjacyaha bufite Sandrine yarwandikiye Niyigaba tariki 7 Nzeri 2019 mbere y’umunsi umwe gusa ngo yicwe.

Umushinjacyaha avuga ko hakurikijwe ibyavuye mu iperereza basanze Niyigaba yaririwe avugana na Nsengimana bashaka ahantu baza gusangirira ngo banoze umugambi.

Mu bugenzacyaha Niyigaba yavuze ko Nsengimana ari we wishe uyu mukobwa nyuma y’uko yari yemerewe amafaranga ibihumbi 200. Icyo gihe ngo yahawe ibihumbi 100 andi ayahabwa nyuma y’uko arangije igikorwa.

Mu bugenzacyaha bombi ngo bemeye ko banize uyu mukobwa bifashishije furari bamukubita ikintu mu mutwe barangije bamukura aho bamwiciye bamwigiza hafi y’akayira.

Umushinjacyaha yatangaje ko nyuma yo kwica nyakwigendera, Nsengimana yatorokeye i Huye, aho yaje gufatwa kugeza agaruwe i Kigali.

Ngo Nsengimana mu bugenzacyaha yemeye icyaha, cyakora ahamya ko Niyigaba ari we wishe nyakwigendera kuko bari kumwe we akamupfuka mu maso, Niyigaba agafata icyuma bari bitwaje mu gikapu akaba ariwe ugikubita nyakwigendera.

Umushinjacyaha yatangaje ko uku kunyuranya bitana bamwana imbere y’Ubugenzacyaha kwanakomeje ubwo bagezwaga mu bushinjacyaha.

Mu bugenzacyaha Niyigaba yavuze ko yishe nyakwigendera kuko yari yamwanze kandi bari bamaze gupanga gahunda nyinshi ndetse amaze no kumutangaho amafaranga menshi.

Mu rugo kwa Niyigaba ubwo hakorwaga isaka hasanzwe urwandiko yari yarandikiwe na Sandrine ndetse n’inshuti za hafi z’uyu mukobwa zatanze ubuhamya, zahamije ko yakundaga kuzibwira ko afitanye ibibazo n’uyu muhungu.

Umushinjacyaha yasabye ko abo bombi bafungwa by’agateganyo kuko bafunguwe bashobora gutoroka ubutabera cyangwa bakajya gutera ubwoba abatangabuhaya.

Biregura, Niyigaba yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ibyo umushinjacyaha yavuze ko bemeye babyemeye kubera ko bari batotejwe. Yavuze ko yakubiswe iminsi ine n’amajoro ane bityo agahitamo kwemera aho kugira ngo amugazwe n’inkoni.

Yiregura yavuze ko ibaruwa bavuga yo gutandukana Sandrine yayimwandikiye bari kumwe, nyuma yo kumva avugisha undi mukobwa kuri telefone. Niyigaba ngo yasobanuriye Sandrine birangira biyunze.

Yavuze ko tariki 8 Nzeri 2019 umunsi uyu mukobwa yiciweho bari birirwanye mu rugo akahava agiye mu bukwe, iki gihe ngo yamuhaye ibihumbi bitanu by’itike.

Ubwo ubukwe bwari bugiye kurangira uyu mukobwa ngo yoherereje ubutumwa bugufi umukunzi we ngo ateke arye iwe kuko aragera mu kigo resitora zafunze.

Ubwo umukobwa yavaga mu bukwe mu ma saa kumi n’ebyiri ngo yoherereje Niyigaba ubutumwa amubwira ko bahagurutse. Umusore ngo yategereje umukunzi we araheba yahamagara nimero nticemo birangira abwiwe ko yishwe.

Niyigaba yavuze ko gukurikiranwa afunze ari akarengane bityo ko akwiye kurekurwa.

Nsengimana Emmanuel bivugwa ko yafatanyije na Niyigaba, we yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko umunsi umukobwa yapfiriyeho yari i Huye kugeza saa kumi n’ebyiri akaba afite abantu bazi neza aho yari ari.

Yavuze ko ibyo yemeye yabyemejwe n’inkoni zari zamurembeje bityo ko bitahabwa agaciro.

Uyu we yavuze ko niyo bafungwa iyo minsi 30 cyangwa bakarekurwa ariko urukiko rukwiye gukora iperereza ryarwo ntirugendere ku byatangajwe n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha ahawe ijambo ngo avuge ku bwiregure bw’abo, yavuze ko gukubitwa bavuga ari urwitwazo rumaze kumenyerwa n’ababurana baba bashaka gukwepa ibyaha bityo ko urukiko rukwiye kugendera ku bimenyetso rwahawe ndetse n’inyandikomvugo z’aba basore rugafata umwanzuro.

Umucamanza yatangaje ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa uzasomwa ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ubwicanyi ni icyaha gikomeye Imana yaturemye itubuza.Twaremwe mu ishusho y’Imana.Uwica umuntu ni nkaho aba yishe Imana ubwayo.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese umena amaraso.Bisobanura ko abicanyi batazaba muli Paradizo.Ndasaba abakobwa kwirinda ibi byateye babeshyana n’abahungu ngo "bari mu rukundo",nyamara akenshi baba bagamije kuryamana.Nabyo Imana irabitubuza.Birababaje kubona abantu bakinisha imana yabaremye,bagakora ibyo itubuza.Niyo mpamvu nayo izabima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa