Abatavugarumwe na Sudani y’Epfo bakozanyijeho 16 bahasiga ubuzima
Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017
Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo bashyigikiye Reik Machar bakozanyijeho maze abaturage bagera kuri 16 bahasiga ubuzima.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017, ikaba yabereye mu mujyi wa Wau abantu benshi barahakomerekera abandi 16 bahasiga ubuzima.
Nk’uko Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ribivuga, ngo iyi mirwano yabereye mu Mujyi wa Wau, ndetse habonetse imirambo y’abantu 16 (...)
Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo bashyigikiye Reik Machar bakozanyijeho maze abaturage bagera kuri 16 bahasiga ubuzima.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017, ikaba yabereye mu mujyi wa Wau abantu benshi barahakomerekera abandi 16 bahasiga ubuzima.
Nk’uko Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ribivuga, ngo iyi mirwano yabereye mu Mujyi wa Wau, ndetse habonetse imirambo y’abantu 16 b’abasivili, abandi 10 barakomereka bikabije.
Uyu mujyi wa Wau ugenzurwa n’ingabo za Perezida Salvakir uri ku butegetsi ubu, gusa hakaba hakunze kubera imirwano hagati ye n’abashyigikiye uwahoze ari Visi Perezida Reik Machar.
Kuva iyi ntambara yatangira muri Sudani y’Epfo abantu batangira ingano bamaze kuhasiga ubuzima, ni mu gihe abarwnga miliyoni 1 n’igice bahunze igihigu cya bo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *