skol
fortebet

Abayoboke ba Martin Fayulu bamutengushye bikomeye ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Ku munsi wa’ejo Taliki ya 21 Mutarama 2019,nibwo abayoboke ba Martin Fayulu bagombaga gutangira kwigaragambya bamagana icyemezo cy’uko perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora,gusa hitabiriye abantu bake cyane.

Sponsored Ad

Abantu batagera no ku ijana nibo bitabiriye iyi myigaragambyo yahamagajwe na Martin Fayulu ni bo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ruherutse kwemeza ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora.

Martin Fayulu yavuze ko komisiyo y’amatora muri Kongo yamwibye amajwi iyaha Tshisekedi ndetse asaba amahanga kutemera ibyatangajwe na CENI.

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwatangaje mu cyumweru gishize ko nta bihamya bifatika Fayulu yatanze bigaragaza ko yibwe niko guhita rutangaza ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze ku buryo budasubirwaho.

Martin Fayulu yatangiye gucika intege, kuko nyuma y’uyu mwanzuro w’uru rukiko yasabye abayoboke be kugana imihanda bakigaragambya ariko ku munsi wa mbere haje abantu bake cyane.

Ikinyamakuru BBC cyavuze ko mu mujyi wa Kinshasa hari abapolisi benshi,bikaba bishobora kuba ari yo mpamvu iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa