Kigali

Abiga muri Kaminuza y’ u Rwanda bagiye kujya biga ibihembwe bitatu

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 5 January 2018 Yasuwe: 3299

Mu gihe ubusanzwe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bigaga ibihembwe bibiri bizwi nka Semesters kuri ubu amakuru yizewe aturuka muri Kaminuza y’ u Rwanda aravuga ko guhera muri uyu mwaka 2018 abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bazajya biga ibihembwe bitatu.

Ibi abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Gikondo babitangarijwe n’ ubuyobozi bwa Kaminuza y’ u Rwanda mu nama bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018.

Igihembwe cya mbere kizajya gitangira mu Ukwakira kugera muri Mutarama, icyabiri gitangire muri Gashyantare kirangire muri Gicurasi, igihembwe cya 3 gihere mu kwa Kamena gikeze muri Kanama.

Ikiruhuko kinini kizwi ku izina rya Grande Vacance kizajya kimara ukwezi kumwe kwa Nzeli.

Mu bisanzwe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye nibo bigaga ibihembwe bitatu naho abiga muri Kaminuza bakiga ibihembwe bibiri.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza basozaga amasomo yabo mu kwezi kwa Kamena bakazatangira muri Nzeli.

Umuyobozi wa Kaminuza y’ u Rwanda wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza Dr Charles Muligande yemereye UMURYANGO ko aya makuru ari impamo yongeraho ko abiga mu ishami ry’ amategeko kwiga ibihembwe bitatu babitangiye umwaka ushize wa 2017, gusa ngo mu yandi mashami yose bizatangira muri uyu mwaka wa 2018.

Yagize ati "Iyo nkuru niyo. Abiga muri Law iyo system yatangiye umwaka ushize muri Law n’ uyu mwaka mu yandi mashami"

Kugeza ubu abanyeshuri biga muri Kaminuza bahabwa inguzanyo ya buruse nayo ubwayo bakunze kumvikana bavuga ko idahagije ntibaramenya niba ayo mezi yiyongereho nayo bazajya bayahererwa buruse.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abashinwa barimo kwiga ku kwagura ibikorwa byabo mu Isi

Mu gihe mu gihugu cy’ Ubushinwa harimo kubera inama yaguye yiga ku kwagura...
16 March 2018 Yasuwe: 1464 0

Umugore wa Jason Statham yashyize hanze ifoto yambaye ubusa atwite yikomwa...

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore,umugore w’igihangange mu gukina...
9 March 2018 Yasuwe: 3899 1

Undi mugore yatangaje ko yasambanye na Donald Trump none iwe...

Umunyamideli witwa Karen McDougal yatangaje ko yamaze amezi 9 aryamana na...
17 February 2018 Yasuwe: 5835 0

Padiri wasomye Misa yo gusezera Radio yatunguye benshi kubera amagambo...

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi wasomye misa yo gusezera Nyakwigendera...
5 February 2018 Yasuwe: 5080 1

Abandi bimukira barohamye mu Nyanja ya Mediterane

Abimukira 8 barohamye mu bwato ubwo bageragezaga kuva mu gihugu cya Libya...
8 January 2018 Yasuwe: 1416 1

Abiga muri Kaminuza y’ u Rwanda bagiye kujya biga ibihembwe bitatu

Mu gihe ubusanzwe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bigaga...
5 January 2018 Yasuwe: 3299 0