Kigali

Abigaga mu mashami yafunzwe muri kaminuza ya Gitwe bahawe amashuli mashya yo kwerekezamo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 1114

Abanyeshuli bigaga mu mashami 2 yafunzwe muri kaminuza ya Gitwe,bemerewe gukomereza amasomo yabo mu zindi kaminuza zitandukanye zirimo na kaminuza y’u Rwanda (UR).

Mu minsi ishize nibwo Minisitiri w’Uburezi,yafunze ishami ry’Ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) mu Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Gitwe (ISPG), bituma benshi mu banyeshuli bayigagamo bahangayika.

Mu nama ikomeye yahuje Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), aba banyeshuri, ubuyobozi bwa ISPG n’ubwa HEC, ku munsi w’ejo taliki ya 03 Gashyantare 2019,yasubije ibibazo byose birimo gushakira aba banyeshuli aho bakomereza amasomo.

Iyi nama yemeje ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemerewe gukomereza muri UR, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yatangaje ko bamaze kuganira n’ayo mashuri kandi yemeye kwakira abanyeshuri bagera kuri 500,ariko abibutsa ko hari ibyo agenderaho.

Yagize ati “Twamaze kumvikana n’izo Kaminuza zose ko umunyeshuri azajyayo bagahita bamwakira.ikibazo cyanyu barakizi kandi turabayobora aho mubariza.”

Kaminuza ya Gitwe yasabwe gufasha abanyeshuri kubona ibyangombwa bikenewe ngo izindi Kaminuza zibakire bitarenze tariki 15 Gashyantare uyu mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Abashumba batatu bafashwe bamaze kubaga inka y’umuturage

Abashumba batutu bo mu karere ka Rubavu,baguwe gitumo bamaze kubaga inka...
24 April 2019 Yasuwe: 1401 0

Burundi:Abantu bitwaje intwaro bishe Abapolisi babiri

Abapolisi babiri bo muri Komini Gihanga ibarizwa mu ntara ya Bubanza bishwe...
23 April 2019 Yasuwe: 2454 0

Umwana muto wapfiriye mu ndege ya Air Asia yateye benshi agahinda

Umwana w’amezi 2 yapfiriye mu ndege ya Kompanyi ya Air Asia yavaga Kuala...
23 April 2019 Yasuwe: 4911 1

Muhanga: Abagabo babiri bamaze iminsi 5 bari mu kirombe cyabagwiriye

Abagabo babiri bakomoka mu karere ka Muhanga bagwiriwe n’ikirombe kuwa...
21 April 2019 Yasuwe: 1826 1

Sudani: Abigaragambya biyemeje gushyiraho leta yabo y’inzibacyuho yo...

Abanya Sudani bakomeje imyigaragambyo yo gusaba abasirikare baheruka...
20 April 2019 Yasuwe: 1217 0

Inzoka ebyiri zateye Perezida George Weah mu biro bye ahungira...

Inzoka ebyiri z’umukara zinjiye mu nyubako perezida wa Liberia,George Weah...
19 April 2019 Yasuwe: 5746 1