skol
fortebet

Abandi bimukira barohamye mu Nyanja ya Mediterane

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Abimukira 8 barohamye mu bwato ubwo bageragezaga kuva mu gihugu cya Libya berekeza I Burayi mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Ubwo ubwato bwari butwaye aba bimukira bwarohamaga,abantu basaga 84 babashije kurokorwa n’amato y’ubutabazi y’Abanya Espagne haboneka imirambo y’aba 8 nubwo bavuga ko hari abandi benshi baburiye muri iyi Nyanja.
Uku niko kurohama kw’abimukira kwa mbere mu mwaka wa 2018 nubwo guhera mu mwaka wa 2000 abarenga ibihumbi 34 bamaze kugwa mu Nyanja ya mediterane bagerageza kwerekeza ku (...)

Sponsored Ad

Abimukira 8 barohamye mu bwato ubwo bageragezaga kuva mu gihugu cya Libya berekeza I Burayi mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ubwo ubwato bwari butwaye aba bimukira bwarohamaga,abantu basaga 84 babashije kurokorwa n’amato y’ubutabazi y’Abanya Espagne haboneka imirambo y’aba 8 nubwo bavuga ko hari abandi benshi baburiye muri iyi Nyanja.

Uku niko kurohama kw’abimukira kwa mbere mu mwaka wa 2018 nubwo guhera mu mwaka wa 2000 abarenga ibihumbi 34 bamaze kugwa mu Nyanja ya mediterane bagerageza kwerekeza ku mugabane w’I Burayi.

Abagerageje gutabara aba bantu barohamye muri iyi Nyanja,bavuze ko basanze aba bantu batabawe bamaze amasaha menshi mu Nyanja.

Mu mwaka wa 2017,abantu barenga ibihumbi 3 barohamye muri iyi Nyanja bagerageza kwerekeza ku mugabane w’I Burayi.

Ibitekerezo

  • imana ibahe iruukoryi
    za kandi nababatabaye vuba ibahe umugisha

    Yeweee ntibyoroshye amato ajyabanza atware abantubakeya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa